Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo yo ku rwego rwo hejuru yahawe ingabo za RDF zirwanira ku butaka.
Ni igikorwa cyabereye ku Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, giherereye mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, aho aba basirikare bari bamaze amezi atanu batorezwa.
Gen Mubarakh yashimiye abasirikare barangije amahugurwa, agaragaza uruhare rukomeye ayo mahugurwa agira mu gutegura abasirikare kurinda ubusugire bw’Igihugu no guhangana n’ ibyahungabanya umutekano.
Yavuze ko uretse ubumenyi mu bya gisirikare, aya mahugurwa yanashimangiye inyigisho z’ ikinyabupfura (discipline) kiranga RDF ari nayo nkingi ikomeye ifasha abasirikare kugira indangagaciro za RDF, gukorana ubunyamwuga no gusohoza inshingano zabo neza.
Umugaba Mukuru kandi yasabye abasirikare gukoresha ubumenyi n’ikinyabupfura bagaragaje mu mahugurwa mu gusohoza inshingano zabo.



