Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana none tariki ya 8 Gashyantare 2023 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 019/2022 ryo kuwa 30 Kamena 2022 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2022/2023.
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yasabye Inteko Ishinga Amategeko, kwemeza ivugururwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka ikazamukaho 2,3%, ikava kuri miliyari 4658, 4 Frw ikagera kuri miliyari 4764,8 Frw, bingana n’izamuka rya miriyari 106,4 Frw.
Ati “Turasaba ko Ingengo y’Imari ingana na miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongera ikagera kuri miliyari 4,764.8 z’amafaranga y’u Rwanda, ayiyongeraho akagera kuri miliyari 106.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 2.3 %”.
Minisitiri yavuze ku mpinduka z’amafaranga yinjizwa mu Ngengo y’Imari ya Leta, amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari 2,372.4 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 2,487.6 z’amafaranga y’u Rwanda, akiyongeraho miliyari 115.2 bingana na 5%.
Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko uku kwiyongera kwatewe ahanini n’ukwiyongera kw’amafaranga aturuka ku misoro n’amahoro bijyanye no gukomeza kuzahuka kw’ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi.
Minisitiri avuga ko amafaranga aturuka ku misoro aziyongera ave kuri miliyari 2,067.7 z’amafaranga y’u Rwanda yari ateganyijwe mu ngengo y’imari yatowe agere kuri miliyari 2,180.9, ni ukuvuga ko aziyongeraho miliyari 113.2 bingana na 5.5%.
Amafaranga atari imosoro Minisitiri yavuze ko aziyongera akava kuri miliyari 304.6 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 306.7, ni ukuvuga ko aziyongeraho agera miliyari 2 bingana na 0.7%.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga y’Ingengo y’Imari ateganyijwe gukoreshwa, Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko ingengo y’imari iziyongera ive kuri miliyari 4,658.4 igere kuri miliyari 4,764.8 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari 106.4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri yagaragaje ko Ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri miliyari 2,543.2 igere kuri miliyari 2,705.2, bivuzeko iziyongeraho agera kuri miliyari 162 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri yagarageje ko muri rusange iyi nyongera izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kongera imishahara y’abarimu, gushyira mu myanya abarimu bashya, ifumbire igenewe kuzamura umusaruro wa Kawa, no kuziba ibindi byuho byagaragaye mu nzego za Leta zitandukanye.
Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragarije Abadepite ko ubukungu bw’igighugu burimo kugenda buzamuka uko ibihembwe bigenda bishira kuko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka 2021/2022 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.9%, mu gihembwe cya kabiri bwazamutse ku rugero rwa 7.5% naho mu gihembwe cya gatatu buzamuka ku 10%.
Minisitiri yagaragarije Abadepite ko ingengo y’imari y’igihugu yose imaze gukoreshwa ku rugero rwa 59% kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2022 kugeza muri Mutarama 2023.
Uku kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu Minisitiri agaragaza ko byatewe n’umusaruro mwiza wabonetse kuri serivise, aho mu gihembwe cya mbere cya 2022 serivise zazamutse ku rugero rwa 11%.