Insengero n’amadini twubatse ntabwo ari byo Yesu yadutumye – Pasiteri Rutayisire

igire

Ubwo yari kuri KT Radio, Pasiteri Rutayisire Antoine yagize icyo avuga ku bijyanye n’insengero zifunzwe, bikaba byaratumye hari abasubira inyuma mu by’ukwemera, abandi bakabura aho baruhukira kuko insengero zabafashaga kuruhuka zifunze.

Umwe mu batanze ikibazo yagize ati “Ni gute inzego z’amadini n’amatorero zikwiye kwitwara ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta ajyanye n’umutekano n’imikorere kandi ni uruhe ruhare amatorero akwiye kugira muri icyo gikorwa? Ni iki cyakorwa kugira ngo insengero zizafungurwe zuzuze ibisabwa n’amabwiriza ariko nanone zikomeze kurinda no kuzuza inshingano yazo nyamukuru yo kwamamaza ubutumwa no gukomeza ukwemera mu Rwanda”.

Asubiza icyo kibazo, Pasiteri Rutayisire yagize ati, “ ibyo abaza ndabyumva, insengero zizafungurwa, zimwe zimaze no gufungurwa, izagiye zuzuza ibyangombwa, bakajya ku Irembo bigacamo,harimo izafunguwe, ariko njyewe si ho mfite ikibazo, ubundi bwo nizimara gufungurwa zahinduye imikorere ku buryo zizana impinduka?icyo ni cyo kibazo tugomba kwibaza, kuko ubundi kugeza uno munsi, insegero twubatse, amadini twubatse ntabwo ari byo Yesu yadutumye pe. Rwose nanjye icyo kintu nahoraga nanakiuga kuva na mbere y’uko bafunga insengero, ntabwo ibyo twubatse ari byo Yesu yadutumye. Ntabwo Yesu yadutumye kwinjiza abantu mu ijuru, yadutumye kwigisha abantu kubaho mu isi”.

Yakomeje agira ati,” Ufashe isengesho Yesu yigishije bavuga ngo ni isengesho ry’Umwami wacu.Data wa twese uri mu ijuru,izina ryawe ryubahwe cyangwa ingoma yawe yogere hose, ariko njyewe ahavuga ngo ‘Ubwami bwawe buze’…iyo uvuze ngo Ubwami bwawe buze, biba bivuze ngo buze hano.Ibyo ukunda bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru…”.

Yakomeje agira ati, “ ubwo rero ibyo ambaza by’umutekano, twe ni uko tuwurema, turema abantu bazima, batazana ubwicanyi, batazana gutemana, batazana amarozi, batazana inzangano, batazana amashyari, noneho twarangiza, n’ibiri hariya hanze tukita ku bidukikije ku buryo bitazana ibiza, tukubaka ku buryo tutaba mu manegeka”.

Agaruka ku kibazo cyabajijwe ku ngaruka zatewe no gufunga insengero ku bakirisito, mu by’umwuka no mu by’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi, n’amasomo abayobozi b’amatorero bakwiye kubikuramo.

Yagize ati, “ Uwo ni we wagombye gusubiza icyo kibazo, akamwira uko byabagizeho ingaruka, kuko njyewe ndi ku ruhande rw’abapasiteri, ntabwo ndi ku ruhande rw’bakarisito, …ahubwo niba ari umukirisito uturanye n’abakirisito,yagombye kutubwira ati, bafunze insengero abantu basubira kunywa inzoga, abandi basubira muri ibi n’ibi, ntabwo yagombye kubibaza umupasiteri, njyewe mfite akandi gahinda katari ako, n’ako karimo, ari we ahubwo yatubwira uko byegenze iwabo…”

Yakomeje agira ati,” n’ubundi urusengero si rwo gakiza, kandi Yesu ntajya afungwa,biba bivuze ngo uyu muntu ntabwo yigeze aba umwe mu ba Yesu, yagiye mu murongo w’urusengero, ni uruhinja ruterurwa na Pasiteri ntabwo yigeze arerwa ngo abe mukuru. Ni icyo navuga ko bakirisito basubiye inyuma…”.

Pasiteri Rutayisire yifashishije ingero z’uko insengero zari zifunze muri Covid-19 nyamara abakirisitu bagakomeza gufashanya, ibiterane bigakomeza ku buryo bw’ikoranabuhanga, amaturo agatangwa kuri za telefoni, yemeje ko nubu nta kintu na kimwe kitakorwa ngo ni uko insengero zifunze.

Yagize ati, “ …Ibyo bikubwira ngo nta kintu na kimwe gishobora gutuma ibintu bipfa ngo ni uko wenda…kandi ntimunyumve nabi, ntabwo nishimiye ko insengero zifungwa kuko ndi umupasiteri. Abo byagizeho ingaruka ni bagenzi banjye.Kuko njyewe byabaye naragiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko iyo mugenzi wanjye ababaye nanjye ndababara”.

Share This Article