Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inyubako z’umupaka uhuriweho wa Rusizi ya Kabiri, Rusizi II One Stop Border Post (OSBP) zamaze kuzura ndetse zatangiye gukoreshwa.
Izi nyubako zitezweho gutanga umusanzu mu koroshya urujya n’uruza n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, DRC ndetse no kongera ingano y’umusoro ukusanywa.
Tariki 5 Kamena 2025 ni bwo Guverinoma yashyikirijwe ku mugaragaro inyubako nshya y’umupaka uhuriweho n’u Rwanda na DRC ndetse utangira gutangirwamo serivisi z’abinjira n’abasohoka zari zisanzwe zitangirwa mu nyubako ishaje.
Inyubako iherereye ku Mupaka wa Rusizi II irimo inzira y’ikoranabuhanga rya e-gate, yihutisha serivisi y’abakeneye kwambuka bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.