Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda na Pologne ari kimwe mu bizafasha Isi guhangana na zimwe mu mbogamizi zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Yabigarutse ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, ubwo yakiraga mugenzi we wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Perezida Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda bakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame.
Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, abakuru b’ibihugu byombi banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano mu nzego zitandukanye z’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi, ubufatanye mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, ibijyanye no kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’ingufu.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Pologne, Andrzej Szejna.
Perezida Kagame yagaragaje ko hari umusaruro witezwe mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’ibijyanye no kurengera ibidukikije.
Ati “Ibihugu byacu bimaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, ibijyanye no kurengera ibidukikije, ingufu n’ubucuruzi. Iterambere ry’izi nzego ni ingenzi mu kugera ku budatsimburwa no kwisanisha n’impinduka zigezweho, mu guhangana n’ihungabana ku rwego rw’Isi.’’
Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, na we yashimangiye ko ibyerekeranye no kurushaho guteza imbere ubufatanye na Leta y’u Rwanda bitari gusa mu rwego rw’uburezi ahubwo no guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Turashakisha abafatanyabikorwa bizewe ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane abagendera ku ndangagaciro dusangiye. Bashobora kutwumva, twembi mu mateka yacu agoye, ntidushidikanya na gato ko hano mu Rwanda, dufite umufatanyabikorwa tubyumva kimwe kandi dufite inshuti. Uru ruzindiko kuri njye rufite agaciro gakomeye.”
Perezida Andrzej Duda yavuze ko u Rwanda ari inshuti ikwiye y’igihugu cye kuko ibihugu byombi byanyuze mu mateka ashaririye kandi byifuza gutera imbere.