Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabaye tariki 7 Mata 2023, ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda kiri i Tomping mu murwa mukuru wa Juba, witabiriwe n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, abayobozi mu ngabo z’amahanga ziri mu butumwa bwa ONU, abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibumbye, abo muri UNMISS, ndetse n’Abanya-Sudani y’Epfo.
Mu ijambo rye, Joseph Rutabana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo, yasobanuye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biha amahirwe Abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange guhagurukira hamwe no gukura amasomo ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, urwangano, no gukumira ko Jenoside izabaho mu gihe kizaza.
Victor Fassama, wavuze ijambo mu mwanya w’Umuyobozi uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yashimye uburyo Abanyarwanda bahagaze bagashikama nyuma y’amateka mabi y’umwijima banyuzemo n’intambwe bateye mu kongera guharanira kugera ku amahoro arambye, umutekano n’amajyambere.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, I Malakal nazo zateguye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni ibikorwa byaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, mu rwego rwo kwibuka abishwe bunyamaswa muri jeniside yakorewe Abatutsi. Aho abari bitabiriye uyu muhango beretswe filime mbarankuru isobanura amateka n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu muri Sudani y’Epfo, ndetse n’abayobozi mu ngabo na Polisi bo mu bindi bihugu bari mu butumwa bwa UNMISS.
kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga byabereye no muri Santrafurika.
Ku Cyumweru tariki 09 Mata 2023, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni (MINUSCA), mu burasirazuba bwa Santrafurika, mu Ntara ya Haute-Kotto, Umujyi wa Bria, nazo zifatanije n’abandi basirikare bo mu bindi bihugu ndetse n’abayobozi b’ibanze muri ako gace Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.