Ishuri ribanza rya Susa ya Kabiri ryo mu Karere ka Musanze, ryegukanye amarushanwa y’Igikombe cy’Amahoro mu mashuri abanza mu mukino wa Netball ritsinze irya Sanzu ryo mu Karere ka Gisagara ibitego 30 kuri 19.
Mu mukino wari uryoheye ijisho ku bawurebaga abana ba Susa ya mbere barushije ku buryo bugaragara ikipe ya Sanzu byanatumye uduce twose tune tw’uyu mukino turangira batsinze ibitego 30 kuri 19.
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Susa ya kabiri, Bizimana Christophe avuga ko nta gitangaza kirimo kuba aba bana bitwaye neza kuko ngo uyu ari umukino bashyizemo imbaraga bakaba banatwara ibikombe byo ku rwego rw’Igihugu.
Ku ruhande rw’aba bana bo ngo nta rindi banga bakoresha uretse kugira umutoza mwiza no gukunda uyu mukino.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Netball mu Rwanda, buvuga ko nubwo bwose iri shyirahamwe rikiri rishya kuko ryabonye ubuzima gatozi umwaka ushize, ngo rifite gahunda yo gukomeza gutegura amarushanwa nk’aya ngo uyu mukino urusheho gukomeza kwiyubaka no kumenyekana.
Uyu mukino ukinwa n’abakobwa gusa ni wo wonyine wabaye kuko andi makipe abiri yari ategerejwe muri iri rushanwa yagombaga guturuka mu turere twa Karongi na Rubavu atigeze yitabira.
Byasobanuwe ko ngo ibi bigo bitashoboye kuzana abana muri aya marushanwa kuko ngo bari mu bizamini bisoza umwaka.