Ishusho ya Nyabisindu muminsi irimbere

igire

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), cyashyize ahagaragara isura y’imiturire ya Nyabisindu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubwo imirimo yo kuhavugurura izaba irangiye.

Umushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire i Nyabisindu, ni umwe mu mishinga migari ya Leta y’u Rwanda ikorwa binyuze mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, aho havugururwa ahari hasanzwe ari utujagari, abahatuye bagatuzwa mu nzu z’icyerekezo kandi zihangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa uzakorerwa mu Midugudu ine; Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro mu Murenge wa Remera, hakazatuzwa imiryango isaga 1 600 yari isanzwe ihatuye mu buryo bw’akajagari.

Umushinga uzakorerwa ku buso bungana na ha 38,54. Uyu mushinga wagenewe angana na miliyari 20Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Muri rusange, inzu 1 639 zizubakwa Nyabisindu, zigizwe n’inzu zifatanye 58. Hazashyirwa inzu zigezweho zituza imiryango myinshi ku buso buto, hubakwe isoko, hashyirwe amashuri, ibyanya by’imyidagaduro, imihanda n’ibindi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore aherutse gusobanura iby’umushinga wa Nyabisindu, agira ati: “Uyu mushinga urashimangira intego ya Guverinoma y’u Rwanda y’iterambere rirambye ry’imijyi.

Ibi ntabwo ari ukubaka inzu gusa, ahubwo ni no kwihesha agaciro, kongera ibikorwa remezo tugeza ku baturage, no kugabanya ahantu hatuwe mu buryo budatunganyijwe. Buri Munyarwanda wese akwiye gutura ahantu hamuhesha ishema.”

Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva na we yagize ati: “Gutangira umushinga wa Nyabisindu ni intambwe ikomeye yo gukomeza gushyira mu bikorwa uburyo bwo kuvugurura imiturire mu Mujyi wacu wa Kigali dufatiye urugero ku mushinga wa Mpazi.

Turimo kubaka mu buryo bunoze kandi buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe dufatanyije n’abaturage ubwabo, kandi nta n’umwe dusiga inyuma.”

Umushinga wa Nyabisindu biteganijwe ko uzarangira mu mwaka wa 2029 ukazatwara angana na miliyari 92Frw, azakoreshwa mu kuvugurura ibikorwa remezo birimo imihanda n’inzu zigeretse zo guturamo.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Umujyi wa Kigali uzakoresha arenga miliyari 251 Frw, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kunoza imyubakire mu duce dutandukanye tw’Umujyi ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abatuye mu kajagari.

I Nyabisindu nuku hari hameze mumwaka ushize wa 2025

NYABISINDU YEJO HAZAZA IMITURIRE MYIZA IGEZWHO

Inzira z’abanyamaguru zizaba zirimo amapave nkuko bigaragazwa n’igishushanyombonera
Imirimo y’Umushinga wa Nyabisindu nirangira, ni uku hazaba hameze

Amafoto: RHA

Share This Article