Inkuru ya Sam Kabera
Kuri uyu wa 26 Mutarama 2024 hateranye Kongere y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) aho abarwanashyaka baryo banaboneyeho n’umwanya wo gutanga ibyifuzo bizaba biri muri Manefesto yabo.
Ibi bitekerezo byatanzwe byagarutse ku butabera aho abarwanashyaka bakomoje ku minsi y’igifungo 30 y’agateganyo ihabwa umuntu mu gihe agikorwaho iperereza.
Hon. Frank Habineza,Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yavuze ku gitekerezo cyatanzwe n’ abarwanashyaka ba DGPR ku migabo n’imigambi y’ishyaka izifashishwa mu gushaka amajwi (Manifesto) mu butabera aho basaba ko igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ku bakekwaho ibyaha cyavaho nka kimwe mu byafasha mu kugabanya ubucucike mu ma gororero.
Ati:”Mwumvise ko batanze igitekerezo cy’uko igihe cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo cyavaho kubera ko usanga umuntu amaze umwaka, imyaka ibiri agifunze iminsi 30. Umuntu niba batari bamukatira,aburane ari hanze. Ni igitekerezo cyiza twakiriye.” Dore ko binavugwako iyo umuntu agikurikiranwa n’ubutabera atarahamywa icyaha n’urukiko aba akiri umwere.
Hon.Dr Frank Habineza Perezida w’ishyaka DGPR riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yongeye gukomoza kandi ku bijyanye n’amafunguro ahabwa abantu baba mu magororero,
Ati:” Mbere na mbere mumenye ko Siyansi(science) ivuga ko umuntu ari kimwe mu bidukikije niyo mpamvu hagomba gutekerezwa uburyo abantu bari mu magororero bagomba kujya bahabwa amafunguro yujuje ibyangombwa by’indyo yuzuye( Balanced Diet) harimo ibyubaka umubiri,ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.”
Yavuzeko iyo umuntu abayeho muri gereza arya nabi,iyo atashye amara kabiri akaba aritahiye,avuga ko hatazajya habamo gusa abafite ubushobozi bwo kugemurirwa.
Muri iyi Kongere kandi hakaba hatowe umugabo n’umugore, bazatorwa ku rwego rw’Igihugu, bagahagararira Democratic Green Party of Rwanda mu matora y’Abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite .
Ibikorwa byakozwe mu mujyi wa Kigali bikaba byabimburiye ibindi aho biteganyijwe ko bizakomeza no mu zindi ntara enye zisigaye bikazakomereza mu Majyaruguru y’ u Rwanda.