Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora Imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz yavuze ko itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari intambwe nziza iganisha ku gutanga ubutabera ku barokotse.
Fulgence Kayishema ni umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha acyekwaho bya Jenoside cyane cyane uruhare yagize mu iyicwa ry’abatutsi barenga 2000 muri Kiliziya ya Nyange mu 1994.
Fulgence yafatiwe muri afurika y’epfo ku gica munsi cyo kuwa Gatatu, nyuma yo kumara imyaka isaga 20 ashakishwa n’ubutabera.
Serge Brammertz yabwiye RBA ko urwego akuriye ruzakomeza gushakisha abandi bantu bose bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakihishashisha hirya no hino ku isi..