Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, washinzwe mu mwaka wa 1970. Kuva icyo gihe, umaze kuyoborwa n’Abanyamabanga bakuru Bane barimo n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ari na we uwuyoboye kugeza uyu munsi. Atangiye kuwuyobora, wagaragaje iterambere kandi rigera no ku Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2019, ubwo Mushikiwabo yari atorewe inshingano zo kuyobora OIF, uyu muryango wiyemeje kugaragaza impinduka mu miyoborere yawo.
Mu 2023 OIF yashyizeho gahunda y’imyaka 4 ikubiyemo imishinga 20, na yo igabanyijemo ingingo eshatu z’ingenzi; uburezi n’umuco, demokarasi n’imiyoborere myiza ndetse n’iterambere rirambye.
Iyi mishinga yagejeje OIF ku mikorere mishya by’umwihariko uwo guha agaciro ururimi rw’igifaransa mu guteza imbere imyigishirize yacyo, gushyira imbaraga mu burezi no guteza imbere umuco w’abakoresha uru rurimi.
Muri iyo mikorere mishya kandi hagaragaramo guteza imbere iyandikwa ry’abantu mu bitabo by’irangamimerere, uburenganzira bwa muntu na demokarasi, harimo kandi guteza imbere amahoro n’ubusugire bw’ibihugu hamwe no gushyigikira iterambere ry’ubukungu ku bihugu bya OIF no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Harimo no guteza imbere ubukerarugendo burambye. Kugira ngo ibi bigerweho, abakozi 330 b’uyu muryango bagomba gukorera mu baturage kandi bagakorana n’inzego z’ibihugu.
Ibi bikorwa bya OIF bizatuma ingengo y’imari yakoreshwaga n’uyu muryango yiyongeraho 21%.
Impuguke mu mikorere y’imiryango mpuzamahanga, Victor Nkindi, asobanura ko amavugurura yazanywe na Louise Mushikiwabo yagize akamaro gakomeye mu cyerekezo cy’uyu muryango by’umwihariko mu burezi hamwe n’iterambere ry’umugore.
Agira ati: “Yabashije [Mushikiwabo] kuyiyobora ku buryo IOF ijyana n’igihe turimo ubungubu; ari mu mikoranire na gahunda zifasha abari n’abategarugori.
Twabonye gahunda nyinshi za OIF zifasha iterambere ry’abagore ku Isi yose, twabonye gahunda zo kwigisha igifaransa kandi no mu Rwanda twarabibonye, aho twagize abarimu benshi baturuka mu bihugu binyamuryango bya OIF bakaza kwigisha igifaransa mu Rwanda cyane cyane mu ntara.
Ntibyakozwe mu Rwanda gusa byakozwe n’ahandi kuko OIF ivugwa cyane muri Afurika ariko no muri Amerika y’Amajyaruguru muri Canada, OIF iri no muri Aziya. Iyo gahunda yo kwigisha ifite umwihariko kuko yazanye impinduka.”
Amb. Dr. Joseph Nsengimana, Umusesenguzi wa politiki mpuzamahanga na dipolomasi, avuga ko mu myaka irenga 50 Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) umaze, wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abatuye mu bihugu binyamuryango.
Bamwe mu bakoresha ururimi rw’igifaransa batangije igitekerezo cyo kugira umuryango uhuza ibyo bihugu, ugaharanira ubufatanye mu burezi, umuco, iterambere n’imiyoborere myiza.
Amb. Dr. Nsengimana asobanura ko mu myaka 50 uyu muryango umaze ushinzwe, wagiye ugira ijambo rikomeye mu rwego rwa politiki na dipolomasi.
Agira ati: “Kimwe navuga yuko gifite akamaro, ni uko mu mahame y’uwo muryango avuga gufatanya kw’ibihugu biwugize mu miyoborere myiza yaranga ibihugu byabo ndetse no mu kurengera uburenganzira bwa muntu. Igikomeye ni politiki kurusha ibyo bindi.”
Kuva ku wa Gatatu, u Rwanda ruzakira inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bo mu bihugu biwugize.
Umuryango wa OIF uhurije hamwe abaturage barenga 340 000 000 bo mu bihugu na za guverinoma 90, kuva uyu muryango washingwa mu 1970.
