Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Iya 4 Nyakanga ni nk’Ubunani kuri benshi nanjye ndimo- Perezida Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Iya 4 Nyakanga ni nk’Ubunani kuri benshi nanjye ndimo- Perezida Kagame

igire
igire Yanditswe July 3, 2023
Share
SHARE

Iya 4 Nyakanga ni nk’Ubunani kuri benshi nanjye ndimo- Perezida Kagame

Taliki ya 4 Nyakanga yizihizwaho isabukuru yo Kwibohora, ni umunsi w’amateka wiyongereye ku minsi mikuru Abanyarwanda baha agaciro gakomeye nk’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aho bishimira ko basoje umwaka bagatangira n’undi mu mahoro.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko ari muri benshi baha agaciro  gakomeye italiki ya 4 Nyakanga ibumbatiye amateka yo kuzahura u Rwanda rwari rugiye gusibama ku ikarita y’Isi mu myaka 29 ishize, ubu rukaba ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yakomoje ku gaciro aha iyo taliki ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki ya 2 Nyakanga 2023, mu busabane bwabereye muri Kigali Convention Center yakiriyemo abantu batandukanye bishimiraga ko amasaha yegereje yo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora.

Yagize ati: “Umunsi w’italiki 4 Nyakanga, kuri benshi nanjye ndimo ni nk’Ubunani. Ni nk’italiki ya mbere ibanziriza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera taliki 4 Nyakanga 1994, ni ibihe byahinduye byinshi. Ni imibereho, ubuzima kuri benshi bwatangiriye aho, ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw’Abanyarwanda, bw’u Rwanda, ni aho buhera.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudatezuka ku mpamvu zatumye bibohora, ahubwo ko bakwiriye guhitamo kugumana ukwibohora mu biganza byabo.

Ati: ” Mugomba guhitamo uko mubayeho, nimushaka kubaho nabi muzabaho nabi byo biranoroshye cyane. Ushaka kubaho nabi ntavunika, ubwabyo kutavunika bikubeshaho nabi. Ibivunanye ni ukubaho neza kubera ko kubabo neza urabikorera, urabivunikira.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda ajyanye no Kwibohora, yanditswe mu maraso y’abana barwo, asaba Abanyarwanda kutarebera ngo ayo mateka yanditswe n’amaraso y’ababo asibanganywe n’amateka y’amahimbano yandikwa na wino.

By’umwihariko yasabye urubyiruko rw’uyu munsi gukomeza ayo mateka n’iyo byaba bisaba gutanga amaraso yabo kugira ngo atazasibwa na wino, cyane ko n’abanditse amateka yo kwibohora bari urubyiruko rwemeye guhara byose.

Kwibohora n’Umunsi w’Ubwigenge

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi wizihizwaho isabukuru yo Kwibohora ubera mu kwezi kumwe n’uw’Ubwigenge usubiza urushinge rw’isaha inyuma ho indi myaka 30 ubwo Abanyarwanda bahabwaga umudendezo w’igice.

Nubwo yemera ko atazi uburyo kwizihiza iyo minsi byaje guhurirana mu mataliki yegeranye, Perezida Kagame avuga ko itandukanye n’ubwo ifite ibyo isangiye.

Yagize ati: “Italiki 4 Nyakanga, ni umunsi wo Kwibohora, uko byaje guhurira [n’iya 1] muri Nyakanga, ibyo ni ibindi ntafite uko ngomba kubisobanura, byarikoze. Ariko iyo minsi nubwo ihura ifite ibyo isangiye, ifite n’uko itandukanye.”

Yasobanuye ko u Rwanda rwasanze bitari ngombwa kwizihiza umunsi wo ku wa 1 Nyakanga, ngo hanyuma hongere hizihizwe uwa 4 Nyakanga, hafatwa umwanzuro wo kubihuriza ku ya 4 Nyakanga, ari na wo munsi Abanyarwanda bizihizaho ukwibohora kuzuye.

Aha yaboneyeho gusobanura ko taliki ya 1 Nyakanga ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge ku izina gusa, hari byinshi byagakwiriye kuba byarahindutse, ari na yo mpamvu habayeho urugamba rwo kurubohora kuko rwari rukiboshye.

“[…] Byiswe ko twahawe ubwigenge ariko uko iminsi igiye itera imbere, tugenda dusa n’aho twabusubije abari babuduhaye ngo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabusubirana, dusigarana izina, ubwigenge nyakuri butwarwa n’ubundi n’abari babutubujije.”

You Might Also Like

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

igire July 3, 2023 July 3, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?