Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Iyi virusi dukomeze tuyihe zero- Minisitiri w’Ubuzima kuri Marburg
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Iyi virusi dukomeze tuyihe zero- Minisitiri w’Ubuzima kuri Marburg

igire
igire Yanditswe October 16, 2024
Share
SHARE

Icyizere cyo guhashya virusi ya Marburg, yazanye imbaraga zidasanzwe mu Rwanda, gikomeje kwiyongera kubera ko abantu bandura bakomeje kugabanyuka naho abakira bakiyongera.

Ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira, abantu bane ni bo bakize Marburg, mu gihe nta bashya banduye  ndetse n’abapfuye uwo munsi bakaba ntabo.

Muri rusange abamaze gutahurwaho iyo virusi ni abantu 61 barimo 17 bakirimo kuvurwa, abasaga 30 bamaze gukira, 15 bapfuye babonetse mu bipimo 4010 bimaze gufatwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje icyizere cy’uko virusi ya Marburg ishobora guhashywa mu bihe biri imbere, agira ati: “Iyi virusi dukomeze tuyihe zeru. Abakivurwa barware ubukira…”

Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, Guverinoma y’u Rwanda ihita itangiza gahunda yihariye yo guhangana n’ibyorezo yubakiwe ku bunararibonye Igihugu cyakuye mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Nanone kandi hafashwe intambwe zigera kuri 7 zigamije guhashya iki cyorezo mu gihe gito gishoboka, uhereye ku gutanga inkingo n’imiti mishya bikomeje guhabwa abibasiwe n’iki cyorezo.

Intambwe ya mbere yatewe ni ukohereza abahanga mu by’ubuvuzi bayobowe n’ubumenyi mu bya siyansi bo gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi n’imiti ikenewe, hagakurikiraho gushyiraho amabwiriza ajyanye no guhangana n’ibyorezo bitunguranye.

Icya gatatu, hashyizweho za site zifite ibikorwa remezo bigagije, zifasha mu gufata ibipimo byizewe kandi bigakorwa hirindwa ko abahagera bahura n’ibyago byo kuhandurira.

Intambwe ya kane, ni uko hashyizweho amakusanyirizo y’amakuru yihuse ndetse afasha no kuyakwirakwiza ku buryo bwizewe kuva mu nzego zo hasi kugera ku rwego rw’Igihugu.

Intambwe ya gatandatu ni ugukusanya no gushyira inkunga ihagije mu rugamba rwo guhangana na Virusi ya Marburg, ikajyana no gushyiraho ingamba zo gutangaza amakuru hamwe no kubaka inzego z’itumanaho ku rwego rw’Igihugu no mu Karere.

Imiryango nyarwanda na mpuzamahanga, abanyapolitiki, abashakashatsi, ibigo bicuruza imiti, abashinzwe ubuziranenge ndetse n’abagiraneza barasabwa gukorana bya hafi mu gushyira mu bikorwa izo ntambwe uko ari ndwi mu gihe gito.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuri ubu abamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 bamaze kurenga 770 mu gihe u Rwanda rumaze kwakira inkingo zirenga 1700 zatanzwe n’Ikigo ‘Sabin Vaccine Institute.’

Gahunda yo gutanga inkingo, irimo gukorwa mu buryo bw’igerageza mu gihe izo nkingo zitangwa inshuro imwe gusa zamaze kiugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha mu Rwanda no hanze yarwo.

Amy Finan, Umuyobozi Mukuru wa Sabin Vaccine Institute, yavuze ko bishimira imikoranire myiza bafitanye na Leta y’u Rwanda mu gugamba rwo guhashya virusi ya Marburg.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire October 16, 2024 October 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?