Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire
igire Yanditswe April 24, 2025
Share
SHARE

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, avuga ko iyo uburezi bukora akazi kabwo uko bikwiye, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari gushobora kuba.

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph

Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ibigo biyishamikiyeho, bifatanyaga n’imiryango y’ababuze ababo, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’iyo Minisiteri n’Ibigo biyishamikiyeho, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko nka Ministeri y’Uburezi ifite inshingano itoroshye yo kurera urubyiruko rw’u Rwanda, ariko ko abarezi bakwiye gukora uko bashoboye bakigisha abanyeshuri ubumuntu n’ububi bwa Jenoside, kugira ngo itazongera ukundi.

Yagize ati “Iyo urebye ibyabaye muri Jenoside, iyo uburezi bukora akazi kabwo, ntabwo ibyabaye byari gushobora kuba.”

Akomeza agira ati “Ubu dufite abana benda kugera kuri Miliyoni eshanu bari mu mashuri, ni 1/3 cy’Abanyarwanda, ni batoya, nidukora akazi kacu neza tukabatoza ubumuntu, ntabwo hashobora kuzagira undi uza ngo abigishe gukora ibyo twabonye mu 1994.”

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Uwatanze ubuhamya muri icyo gikorwa warokotse Jenoside, Kayitare Egide wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze irondakoko ryari riri mu mashuri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryabuzaga amahirwe bamwe bazira uko bavutse.

Yagize ati “Ndangije kwiga amashuri yisumbuye, nasabye buruse nk’abandi ngo nige muri kaminuza. Byansabye guca ku mudepite, muha ibya ngombwa abona ko ndi umuhanga, ati ugomba ahubwo kwiga hanze, urutonde rusohotse sinisangaho. Umwaka ukurikiyeho ndongera ndasaba, nabwo biba uko”.

Ati “Uwo mudepite yarambwiye ati dosiye yawe ntirenga muri kiriminoloji (criminogie), ati ushobora kuba warayoboye imyigaragambyo cyangwa warakoze ibindi byaha. Ati niba ufite umuntu muri kirinoloji uziga, niba ari ntawe ibagirwa. Nuko mpita numva icyo nzize, ko ari rya rondakoko”.

Akomeza avuga ko kugira ngo yige kaminuza abikesha Inkotanyi anashima cyane, kuko ubwo RPF yari mu mishyikirano na Leta ya Habyarimana, yagaragaje irondabwoko riri mu mashuri, cyane cyane mu gutanga buruse, bituma basubira mu madosiye bityo babafata ari Abatutsi babiri bajya muri Kaminuza.

Bacanye urumuri rw'icyizere

Bacanye urumuri rw’icyizere

Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire, yasabye abize n’abashakashatsi gukomeza kunyomoza abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari mu bihugu by’i Burayi, bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside, cyane cyane babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

MINEDUC yibutse ku nshuro ya 15 abari abakozi bayo n’Ibigo biyishamikiyeho 77 bazize Jenoside, ariko muri rusange banibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

You Might Also Like

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire April 24, 2025 April 24, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?