Madamu Jeannette Kagame yashimiye Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagize Umuryango Avega Agahozo kuba baragize uruhare rukomeye mu gutuma Abanyarwanda bagira ubudaheranwa ahubwo bikura mu bikomere basigiwe na Jenoside.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, mu gikorwa cyiswe Imyaka 30 y’Ubudaheranwa, cyateguwe na AVEGA Agahozo, hagamijwe kwizihiza urugendo rw’Ubudaheranwa mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ababyeyi bagize uyu muryango, ababakomokaho, abo mu nzego za Leta n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bari bafite ubwoba, ukwiheba n’ibindi bibazo ariko abagize AVEGA Agahozo bafasha Leta kwikura muri ibyo bibazo.
Yavuze ko Jenoside ari ko kaga gakomeye u Rwanda rwahuye na ko ashimira Inkotanyi zayihagaritse ariko anashimira abafatanyabikorwa bazo ari bo banyamuryango ba AVEGA Agahozo mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rushya.
Yagize ati: “Banyamuryango ba AVEGA Agahozo ni iby’agaciro kubona twicaranye twizihiza imyaka 30 y’ubudaheranwa, mwakoze byinshi, murakabaho! Tunejejejwe no kuba muriho mushima.”
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abo babyeyi kuba baremeye gutega amatwi Ubuyobozi bw’Igihugu muri gahunda zateguwe zo kubomora ibikomere bari basigiwe na Jenoside ahamya ko byatumye bagera ku budaheranwa kugeza uyu munsi.
Ati: “Mwarakoze kutwemerera ko tubumva, tukabafata ukuboko maze murakataza none 30 irashize n’indi ndumva izashira. Nyuma y’ubuzima bushaririye bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mwatanze ibirenze ibyo mwari mushoboye mutiganda, mugaba ineza amahoro n’urukundo mu muryango nyarwanda.”
Yagaragaje ko ubutwari bwaranze AVEGA Agahozo mu myaka 30 ishize bugaragaza ko no mu myaka iri imbere u Rwanda ruzagera kuri byinshi birushijeho, abizeza ubufatanye buhoraho.
Ati: “Ubushobozi mwagaragaje muri iyi myaka itambutse butugaragariza ko imbere ari heza kandi ko hari byinshi byiza birushijeho. Ubutwari bwanyu ni umurage w’abadukomokaho, ku bakiremerewe n’ingaruka za Jenoside uru rugendo tuzarukomezanya twifashisha imbaraga twakuye mu myaka 30 ishize”.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yashimiye ubudaheranwa abagize umuryango AVEGA Agahozo bagaragaje mu myaka 30 ishize.
Yagarutse ku mateka mabi yaranze Repubulika ya mbere n’iya Kabiri aho abagore b’Abatutsi zabibasiye, bicirwa abagabo n’abana ariko abo bapfakazi bishatsemo imbaraga zo kurera imfubyi ndetse no guhangana n’ibibazo batewe n’iyo Leta mbi.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ubu buzima yabasanzemo, ni ho ahanini mbona havuye ubudaheranwa bwabaranze nyuma ya Jenoside, nk’uko Abanyarwanda bavuga ngo “Imbuto y’umugisha ishibuka ku giti cy’umuruho.”
Perezida w’Umuryango AVEGA Agahozo, Kayitesi Immaculee yavuze ko n’ubwo abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabasigiye ibikomere ariko babifashijwe na Leta y’u Rwanda bagaragaje ubudaheranwa ubu bakaba bamaze kwiteza imbere.
Yavuze ko bashimira by’umwihariko Perezida Kagame wari uyoboye ingabo zahagaritse Jenoside kandi akabasubizamo icyizere cyo kubaho.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yadusigiye ibikomere byinshi yaba ibyo ku mubiri cyangwa ibyo ku mutima, kurera imfubyi n’ibindi ariko ntabwo twaheranwe na byo twaratwaje, twifatanya n’abandi mu rugendo rwo kwiyubaka, ngo bubake ubumwe mu muryango nyarwanda no kubaka igihugu muri rusange.”
Leta y’u Rwanda nyuma yo kubona ibikomere abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bari basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabafashije gukira ibikomere, kurihira abana amashuri binyuze mu kigega cyagenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1944, FARG, gutanga ubuvuzi ku bumuga n’abandujwe indwara zirimo na Virusi itera SIDA, kubaha inkunga y’ingoboka n’ibindi.