Jorge Jesus yagizwe umutoza mushya wa Portugal nyuma yo gutandukana na Roberto Martinez.

igire

Nyuma y’amasaha make Roberto Martinez atangaje ko avuye ku mirimo ye nyuma yo gusezererwa mu mikino ya 1/8 y’irangiza y’Igikombe cy’Isi 2026, Portugal yahise ibona umusimbura we. Uwo ni Jorge Jesus w’imyaka 71, wigeze gukorana na Cristiano Ronaldo muri Al-Nassr yo muri Saudi Arabia.
Ikipe y’igihugu ya Portugal yamaze gutangaza ku mugaragaro umutoza wayo mushya. Nyuma y’iminsi itanu gusa Portugal isezerewe mu Gikombe cy’Isi 2026 itsinzwe na Espagne igitego 1-0, ndetse n’iminsi ibiri nyuma yo kwemeza ko Roberto Martinez atandukanye n’iyi kipe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryatangaje ko ryagiranye amasezerano na Jorge Jesus.

Jorge Jesus n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal bageze ku bwumvikane busesuye, aho batangiye ku mugaragaro imikoranire yabo kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita. Uyu mutoza w’imyaka 71, uherutse kuva muri Al-Nassr muri Gicurasi uyu mwaka, aho yakoranye na Cristiano Ronaldo, azasinya amasezerano y’imyaka ine azageza mu Gikombe cy’Isi 2030 kizabera muri Portugal, Espagne na Maroc.

Umutoza w’inararibonye mu mupira wa Portugal
Jorge Jesus ni umwe mu mazina akomeye mu mupira w’amaguru wa Portugal. Yatoje amakipe agera kuri 12 yo muri icyo gihugu, harimo Benfica na Sporting Lisbon, amakipe abiri akomeye ahanganye cyane.
Ku rwego mpuzamahanga, yatoje kandi amakipe nka Flamengo yo muri Brazil, Fenerbahçe yo muri Türkiye, ndetse n’amakipe yo muri Saudi Arabia nka Al-Hilal na Al-Nassr.

Intego ye nyamukuru izaba iyo kugarura Portugal ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru ku isi, nyuma y’uko Roberto Martinez atwaye igikombe kimwe gusa cya UEFA Nations League 2025 kuva yagera ku buyobozi bw’ikipe mu 2023.

Ese azakomezanya na Cristiano Ronaldo?
Haracyari ikibazo cyo kumenya niba Jorge Jesus azatangira akazi ke ari kumwe na Cristiano Ronaldo cyangwa adafite uyu mukinnyi w’imyaka 41.

 

Jorge Jesus yabanye na Cristiano Ronaldo muri Al-Nassr yo muri Saudi Arabia banatwarana igikombe cya shampiyona muri 205-2026
Jorge Jesus yabanye na Cristiano Ronaldo muri Al-Nassr yo muri Saudi Arabia banatwarana igikombe cya shampiyona muri 205-2026.

Nyuma yo gusezererwa na Espagne, Ronaldo yatangaje ko Igikombe cy’Isi 2026 ari cyo cya nyuma akiniye, ariko ntiyatangaza niba azahagarika burundu gukinira ikipe y’igihugu.
Yagize ati:”Ukuri ni uko iki ari cyo Gikombe cy’Isi cya nyuma nkinnye, ariko ku bijyanye n’ibindi nzabitekerezaho. Nzabanza kumarana igihe n’umuryango wanjye, sinshaka gufata icyemezo nkiri mu marangamutima.”

Yongeyeho ati:”Birumvikana ko mbabajwe no kuva mu Gikombe cy’Isi muri ubu buryo, ariko natanze byose kandi nakoze uko nshoboye. Nta cyo nicuza. Uyu ni umupira w’amaguru, rimwe uratsinda, ubundi ugatsindwa, kandi ubuzima bugomba gukomeza.”

BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW

Share This Article