Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje urutonde ndakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, azaba muri Nyakanga 2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abakandida bemejwe burundu ari batatu ari bo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ndetse na Philippe Mpayimana uziyamamaza nk’umukandida wigenga.
Aba uko ari batatu kandi ni na bo bari baherutse kwemezwa by’agateganyo nk’abakandida bujuje ibisabwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ku myanya y’Abadepite 53 batorwa ku buryo butaziguye, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje urutonde rw’abakandida 80, batanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bafatanyije, ari yo FPR-Inkotanyi n’indi mitwe bafatanyije ari yo PDC, PCR, PPC, PSP ndetse na UDPR. Muri bo abagore ni 38, naho abagabo bakaba 42.
Komisiyo kandi yemeje urutonde rw’abakandida 54 batanzwe n’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), barimo abagore 26 n’abagabo 28.
Komisiyo y’Amatora kandi yemeje urutonde rw’abakandida 59 batanzwe n’Ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), barimo abagore 24 n’abagabo 35.
Hemejwe kandi urutonde rw’abakandida 50 batanzwe n’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), barimo abagore 24 n’abagabo 26.
Hemejwe abakandida 55 batanzwe n’Ishyaka ntangarugero muri demukarasi (PDI), barimo abagore 23 n’abagabo 32.
Komisiyo y’AMatora kandi yemeje urutonde rw’abakandida 47, batanzwe n’Ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza (PS Imberakuri), barimo abagore 19 n’abagabo 28.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko yemeje umukandida umwe wigenga, ari we Nsengiyumva Janvier. Uyu ni na we wari wemejwe by’agateganyo.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yatangaje ko yemeje abakandida depite 199, batorerwa mu byiciro byihariye, ari byo icyiciro cy’abagore gitorerwamo abadepite 24 mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hemejwe abakandida 33, mu Ntara y’Amajyepfo hemezwa 60, Intara y’Uburasirazuba hemezwa 46, Uburengerazuba hemezwa 44 naho mu MUjyi wa Kigali hemejwe 16.
Ku mwanya w’abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko, Komisiyo y’Amatora yemeje abakandida 31 b’urubyiruko, barimo abgore icyenda n’abagabo 22.
Ku mwanya w’Umudepite utorwa n’Inama y’Iguihugu y’abantu bafite ubumuga, Komisiyo y’Amatora yemeje abakandida 13, barimo abagore batatu n’abagabo 10.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje kandi ko uru rutonde ndakuka rw’abakandida bemejwe mu byiciro byose, iri ku rubuga rwa Komisiyo y’Amatora, ari rwo www.nec.gov.rw .
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemejwe burundu, bizatangira tariki ya 22 Kamena, bikazasozwa ku ya 13 Nyakanga 2024.
Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari hanze y’u Rwanda, hamwe na tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu Rwanda.