Ishuri Rikuru Mpuzamahanga rya International Covenant College ryemerewe gukorera mu Rwanda nk’ishuri ryigenga.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, ni yo yemeje Iteka rya Minisitiri riha iri shuri ubuzimagatozi.
Ishuri Rikuru rya Covenant College rizatangirana amashami abiri arimo iry’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga hamwe n’iry’Uburezi mu mikurire y’umwana, bikaba biteganyijwe ko rizagenda ryagura amashami.
Covenant College ni kaminuza yigenga ikorera mu gace ka Lookout Mountain, muri Leta ya Tennessee, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yatangijwe mu 1955, ishamikiye ku Eglise Presbyterienne muri Amerika, aho mu masomo yigisha harimo aya tewolojiya.
Muri rusange International Covenant College itanga amasomo arimo ubuhanzi, tewolojiya, ubucuruzi, ubutabire, ibinyabuzima, iterambere, ubukungu, ubumenyi mu bya mudasobwa, uburezi, amateka n’andi menshi.
Buri mwaka, abarenga 1000 batangira kwiga muri iyi kaminuza iri mu zikomeye ku Isi.