Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023 abagabo 5 bo mu mudugudu wa Munini, akagari ka Jenda, mu Murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Mugina Mandera Innocent avuga ko aya makuru yamenyekanye mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka ubwo abaturage bakora mu mushinga wa Green Mayaga barimo bakora amaterasi y’indinganire babona iyo mibiri y’abishwe muri Jenoside.
Abatarurage bahise batanga amakuru ku buyobozi hatangira gukorwa ibiperereza kugira ngo hamenyekane ababishe ndetse hamenyekane niba ntabo mu miryango yabo warokotse.
Mu iperereza ryakozwe hafashwe umugabo witwa Birekeraho Stanislas w’imyaka 75 akaba yemera ko yishe abo bantu.
Ati “ Yamaze gufatwa ahita yerekana abandi bagabo bane bafatanyije bica abo bantu mu gihe cya jenoside, harimo uwitwa Sindikubwabo Jean Baptiste w’imyaka 57, Nyaminani Jean 46, Higiro Felicien w’imyaka 53, na Bizimana Laurien w’imyaka 52”.
Muri aba bafashwe Sindikubwabo Jean Baptiste na Nyaminani Jean bombi bava inda imwe ndetse bakaba abaturanyi ba bagenzi babo bafatanyije ubu bwicanyi bakoze muri Jenoside.
Mandera avuga ko muri iyi mibiri yabonetse umugabo witwa Birekeraho yatanze amakuru akimara gufatwa avuga ko ari umwana w’umuhungu yishe wari ufite imyaka 8 witwaga Ndagijimana Piere Damien baza gusanga afite mushiki we warokotse Jenoside witwa Nibagwire Olive wari ufite imyaka 10 muri iyo gihe.
Ati “ Uyu Birekeraho yari aturanye n’umuryango wa Nibagwire Olive mu gihe cya Jenoside rero Birekeraho yishe Ndagijimana Peirre Damien, umuvandimwe wa Nibagwire amwicana n’undi mwana atavuga inkomoko ye ariko turacyakusanya amakuru ngo nawe tumenye umuryango we”.
Muri aba bagabo bafashwe uyu Birekeraho yari yarahamijwe ibyaha n’inkiko gacaca, aza gufungurwa ariko nyuma yo kurekurwa aza gutoroka ava aho yari atuye ajya kwihishahisha hirya no hino mu gihugu mu bindi bice batamuzi akajya aza mu rugo rwe rwihishwa.
Birekeraho akimara gufatwa yiyemerera ko ariwe we wabishe ndetse atanga amakuru kuri abo bandi bafashwe nabo bemera ko bafatanyije muri icyo cyaha.
Aba bagabo bombi bategereje gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bahanirwe iki cyaha bakoze cya Jenoside.