Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagali ka Karengera, umudugudu wa Kamayanja barasaba koroherezwa kubona amazi meza hafi yabo kuko ubu bagura amazi abahenze, abandi bagakora urugendo rurerure bajya kuvoma mu bishanga.
Aba baturage bavuga ko nubwo hari rwiyemezamirimo wagejeje amazi mu Mudugudu wa Kamayanja ku bufatanye n’abaturage hakubakwa ivomero rusange aho bita ku ishusho, amazi akiri make cyane kuko aza rimwe na rimwe.
Ibi bigarukwaho na Mukarurinda Placidie uvuga ko kubera ubuke bw’ayo mazi yo ku muyoboro w’i Kayenzi, nta muntu wemerewe gukurura amazi ayajyana iwe ndetse ko ngo n’abayakuruye atajya agera muri robine.
Yagize ati “Mu myaka ishize nafashe amazi bavuga ko yari avuye i Kabgayi, amazi barayazana barayadusaranganya gusa aza kubura kuko nko mu kwezi nayabonaga rimwe gusa ubundi nkayabura, nyuma aza kubura burundu kandi rwose ayo mazi narinayatanzeho ibihumbi magana ane (400,000f).”
Akomeza avuga ko we n’abandi baturage nabo bagerarageje kwishyira hamwe ngo bakusanye ubushobozi kugirango babashe kubona amazi ariko bakaba ntagisubizo barabona.
Ati “Naje no kumenyako hari andi mazi ba rwiyemezamiririmo bavanaga ku muyoboro w’i kayenzi ku bufatanye n’abaturage maze natwe mu mwaka ushize wa 2023 tugerageza kwiyegeranya nk’abaturage turiyandika tugira ngo natwe babe baduha kuri uwo muyoboro w’amazi aturuka i kayenzi. Twari twiyemeje ko nibura natwe twabyikorera, tugakusanya amafaranga bakaduha amazi, gusa batubwira ko ayo mazi ari macye bitashoboka ko dufataho.”
Undi muturage wo muri Kamayanja na we avuga ko kutagira amazi ahagije ari ikibazo kibakomereye kuko ngo no ku ivomero rusange usanga amazi aza gacye, ubundi bakajya mu kabande.
Ati “Nk’ubu hariya ku ivomero rusange, usanga amazi ahaboneka gake gashoboka ku buryo hari n’igihe mu cyumweru aboneka nka gatatu gusa. Icyo gihe rero iyo abuze, ujya mu gishanga kuko ntiwaba wabuze n’amafranga yo guhaha ibyo kurya ngo ubone ayo uha umuntu ujya kukuvomera kuko iyo ku ivomero ryo ku ishusho yabuze ni ukujya kuyashaka ku ivomero ry’i Gihinga. Ibyo bikorwa n’abantu bafite amagare.”
Aba baturage bavuga ko kubera kutagira amazi hafi yabo bituma n’ayo babonye bayabona ku kiciro kiri hejuru kuko ngo bisaba kuyagura aho umuntu umwe ku kwezi ashobora gukoresha amafaranga ibihumbi 12,000frw.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Dr. Nahayo Sylvere Umuyobozi w’AKarere ka Kamonyi nawe yemeza ko icyo kibazo bakizi ndetse ko bataragera ku rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage bose ku kigero kingana na 100% nubwo bari kubikoraho.
Ati”Ntabwo turagera ku rwego tugira 100% ku bijyanye n’imiyoboro migari y’amazi mu Karere ka Kamonyi, ariko turi gukora ibishoboka ngo turebe ko yagera hirya no hino. Ni nayo mpamvu turi gukora imiyoboro mishya.”
Avuga ko iyi miyoboro iri guhangwa mu rwego rwo kugeza amazi ku baturage bo mu midugudu inyuranye kuko kutagira amazi ahagije muri aka karere ari ikibazo gihangayikishije.
Akomeza avuga ko kandi muri Gahunda ya Tujyanemo, mu gihe abaturage bishyize hamwe bishoboka ko bakunganirwa n’Akarere bikaba byakihutisha gahunda yo kubagezaho amazi na cyane ko ari kimwe mu byifuzo aba baturage bafite .
Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko batabona amazi, Raporo nyinshi zagaragaza ko nubwo u Rwanda rurangajwe imbere no kugeza amazi ku barutuye 100%, hakiri ibibazo biterwa n’impamvu zitandukanye bigatuma 40% by’amazi atakara atageze ku baturage mu gihe abageraho ari 60%.
Muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022 yakorewe WASAC, igaragaza ko inganda zitunganya amazi zikora ku kigero kiri hasi cyane y’ubushobozi zifite aho mu nganda 25, inganda 11 zikora ku kigero kiri munsi ya 75% by’ubushobozi bwazo.
Muri iyi Raporo kandi umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko WASAC, kuri Metero Kibe zisaga miliyoni 68 z’amazi yatunganyijwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, WASAC yagurishije gusa Metero Kibe zisaga Miliyoni 37 bingana na 55% gusa by’amazi yakagurishijwe. Ibi bisobanuye ko Metero Kibe zisaga miliyoni 30 ni ukuvuga 45% zitagurishijwe bituma WASAC ihomba agera kuri miliyari 9.9Frw.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1), Guverinoma y’u Rwanda yari yiyemeje ko muri 2024, buri munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza. Byari biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza, Intego bigoye ko yagerwaho hakigaragaramo izi mbogamizi.