Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kamonyi: Ukekwaho kwica uwari umukozi w’Akarere yarashwe arapfa
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kamonyi: Ukekwaho kwica uwari umukozi w’Akarere yarashwe arapfa

igire
igire Yanditswe April 15, 2023
Share
SHARE

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, umusore witwa Kubwimana Daniel w’imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Kanyinya ubwo yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye muri urwo rugo mu gihe yicaga nyakwigendera Mujawayezu Madeleine, akagerageza gucika inzego z’umutekano, nk’uko byasobanuwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nsengiyumva Pierre Celestin, yavuze ko Kubwimana yagerageje gucika akoresheje amayeri yo kwiruka, ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Kanyinya, Polisi irasa amasasu abiri mu kirere, ariko yanze guhagarara bahita bamurasa arapfa.

Ati “Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize muri ruriya rupfu, mu gihe yari agiye kujya kwerekana ibyo yibyeyo muri icyo gihe, yashatse gutoroka kuko ni we wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z’umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa”.

Nsengiyumva Pierre Celestin uyobora Umurenge wa Rukoma avuga ko Kubwimana yari umuntu usanganywe imyitwarire itari myiza kuko yari aherutse gufungurwa nabwo ku byaha by’imyitwarire mibi yari yarafungiwe.

Ati “Umuryango we wababajwe n’imyitwarire ye idahwitse kuko byagaragaye ko bababajwe n’ubugizi bwa nabi yakoze akica Mujawayezu Madeleine.”

Umurambo wa Kubwimana Daniel wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera-Rukoma.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahumurije abaturage, bubabwira ko umutekano urinzwe, kandi ko batagomba guhishira ikibi igihe bakimenye, ndetse bakajya banatanga amakuru ku bagizi ba nabi ndetse n’uwo bakekaho ibikorwa nk’ibyo kugira ngo hakorwe iperereza.

Mujawayezu Madeleine bikekwa ko yishwe
Mujawayezu Madeleine bikekwa ko yishwe

Umurambo wa Mujawayezu Madeleine wari umukozi w’Akarere ka Kamonyi ukora mu bijyanye n’isuku, tariki 30 Werurwe 2023, wasanzwe mu nzu yabagamo mu Kagari ka Remera, Umurege wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi yapfuye.

Kumenyekana kw’amakuru y’urupfu rwe kwaturutse mu Karere aho yakoraga ubwo bamushakaga kuko atari yagaragaye ku kazi, batumye umuturage wa hafi y’urugo kureba, agaruka avuga ko yasanze amatara yo hanze yaka kandi bwakeye, bohereje abantu kureba basanga umurambo mu nzu.

Abageze iwe basanze umurambo wa Nyakwigendera uri mu nzitiramibu hirya gato y’uburiri bwe, aho bamwe bakeka ko hari abagizi ba nabi bamwishe kuko byanasabye kwica urugi kugira ngo bagere mu nzu dore ko yibanaga.

Urwego rw’Ubugenzaha (RIB) rwahise rutangira iperereza, baza guta muri yombi Kubwimana Daniel w’imyaka 33 y’amavuko, akaba yiyemereraga ko yagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Mujawayezu wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yarapfushije umugabo we amusigira umwana umwe, ariko na we bakaba batabanaga.

You Might Also Like

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

igire April 15, 2023 April 15, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Мобильная редакция игорного заведения для азартных игр с телефонов и планшетов.
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?