Abantu 18 biganjemo urubyiruko mu Karere ka Karongi bafashwe barafungwa bakekwaho ubujura bwazengereje baturage.
Iri tabwa muri yombi ry’aba bantu ribaye nyuma y’aho abaturage b’Utugari tw’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bari bamaze igihe bacuga ko batewe impungenge n’abajura barimo ababiba mu mirima n’abatoborera inzu bagatwara ibirimo ndetse n’ababategera mu nzira bakabambura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yavuze ko uyu mukwabu wabaye mu tugari twose, nyuma yo gutaka kw’abaturage, bimaze kugaragara ko bibwa ibyabo.
Yagize ati “Aba 18 ni abo mu Kagari ka Mataba ariko no mu tundi tugari twagezemo turabafata.
Hari abo twasanze bagomba gushyikirizwa ubugenzacyaha bitewe n’ibyaha by’ubujura bagiye bakora, hari n’abo twasanze baganirizwa bakihanangirizwa, cyane cyane nk’aba bakobwa bicuruza bakingira ikibaba ubu bujura, n’abagomba kujyanwa mu kigo kibagorora,bakigishwa ibyabateza imbere batibye.’’
Yongeyeho ko muri ibi bihe hitegurwa Iminsi Mikuru isoza umwaka, ingamba zo kurinda abaturage n’ibyabo zakajijwe, akabasaba ubufatanye mu guhashya izi ngeso mbi ziterwa akenshi n’ibiyobyabwenge biba byarabase bamwe mu bafatwa.

