Bose uko ari batatu bafatiwe mu cyuho ku wa Gatatu tariki 5 Nyakanga, bacukura mu mugezi wa Rukopfo mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:” Twahawe amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhondo ko hari abantu binjira mu mugezi wa Rukopfo, bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bashakamo zahabu kandi ko bangiza imirima ikikije uwo mugezi. Haje gufatirwa abantu batatu barimo gucukura ayo mabuye n’ibikoresho bakoreshaga, nyuma y’uko bagenzi babo bakoranaga babonye abapolisi bahageze bakiruka.”
CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko iyo bikozwe nabi byangiza ibidukikije ndetse bigatwara n’ubuzima bw’abantu.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Bwishyura kugira ngo bakurikiranwe.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.