Abaturage b’Utugari 4 mu Tugari 8 tugize Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko urubura rwinshi rwaguye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare, rwangije bikomeye imyaka yabo irimo n’iyari isigaje igihe gito ngo yere, bagasaba kugobokwa.
Ubuso bwabaruwe ko bwangijwe n’urubura burasaga hegitari 52 zo mu Tugari twa Gasharu, Munanira, Ruhinga na Rwariro, ahangijwe hose hamwe imyumbati kuri hegitari 14.6, ibigori hegitari 5.4, urutoki hegitari 13, icyayi hegitari 6.8, imboga hegitari 1.3 n’imbuto z’amatunda kuri hegitari 1.
Nyirabaturanyi Donatille wo mu Kagari ka Gasharu avuga ko yasigaye iheruheru ku buryo atabonye ikimugoboka yahura n’inzara.
Ati: “Hari mu ma saa kumi z’umugoroba imvura tutari twiteze izana n’urubura rwinshi rukubitagura imyaka indi rurayirengera, indi ruyimanura mu mibande tureba ntacyo dufite cyo kubikoraho.”
Yakomeje agira ati: “Nkanjye imyumbati nari nahinze mu kwa 10 (Ukwakira) umwaka ushize, nari maze kubagara kabiri yasigaye ari nk’uduti duhagaze, sinaruha ngeramo. Urutoki amakoma yashizeho, amateke wagira ngo sinigeze nyahinga. Ibigori byari bisigaje ibyumweru 2 nkabisarura byangiritse bikomeye, ni ukujya gutoragura utwo guteka iminsi mike, guhunika no kujyana ku isoko byo sinkibitekereza.”
Nyirandayishimiye Christine na we wo mu Kagari ka Gasharu, uvuga ko yajyaga ahinga agasagurira amasoko, aravuga ko yifashe mapfubyi kimwe n’abaturanyi be bose, kuko nta murima n’umwe rwasize.
Ati: “Ibigori nari nsigaje nk’ukwezi ngo nsarure, imyumbati yari ikizamuka, n’indi myaka twari twarahinze, ndabigeramo ni amarira gusa kubera gutekereza imvune navunitse mbihinga. Nizeye gusarura nkabona ibidutunga n’ibyo nsagurira isoko, none ndabireba nk’utarahinze.”
Bifuza ko abazahaye cyane cyane bagobokwa, bagashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’ubw’Umurenge wabo wa Gitesi bwabatabaye bwangu bukabihanganisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Ngendahimana Jean Damascène, avuga ko kugeza ubu bamaze kubarura hegitari zirenga 52 z’ibyangiritse.
Ati: “Imvura ivanze n’urubura rudasanzwe yadusize iheruheru mu Tugari 4 tw’uyu Murenge. Biragaragara ko abangirikiwe bafite ikibazo gikomeye cyane. Imyaka hafi ya yose yari mu mirima rwakubise rurayihashya ku buryo mvuze ko nta cyasigaye ntaba nkabije.”
Avuga ko uretse icyayi gishobora gushibuka, indi myaka nta musaruro bayitezeho, batanabwira abaturage kongera guhinga indi ubu ukurikije aho iyangiritse yari igeze ngo izabaramire.
Yavuze ko raporo bakoze ishyikirizwa Akarere n’abafatanyabikorwa kugira ngo harebwe icyakorwa cyagoboka abaturage.
Nyuma yo kubihanganisha, yongeye kubasaba kugana ubwishingizi bw’ibihingwa, kuko ababurimo buri bubishyure.
Ati: “Iby’ubwishingizi bw’ibihingwa bari batarabyumva neza, ariko nk’uko bibonera ko ibihe byahindutse, bakwiye kubugana kugira ngo bujye bubishyura igihe bahuye n’ibizazane nk’ibi badategereje kugobokwa n’abagiraneza.”
Yamaze impungenge abibwira ko ubu bwishingizi buhenze, avuga ko budahenze kuko n’iyo imyaka itagira ikibazo, uwabugiyemo atahomba kuko haba hariho nkunganire ya Leta.
Yanavuze ko Umurenge ukomeza gukurikiranira hafi iki kibazo, asaba abaturage gukora ibikorwa byo kurwanya isuri, kugira ngo hataba hagaruka ikindi kiza ubutaka n’imyaka mike ibusigayeho bugashirira mu kabande.



