Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Karongi: Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo gituma bajya kubigura muzindi ntara
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Karongi: Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo gituma bajya kubigura muzindi ntara

igire
igire Yanditswe May 19, 2025
Share
CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 85
SHARE

Aborozi b’inkoko n’ingurube mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi, bavuga ko bitewe n’imiterere y’aka Karere bagira ikibazo cyo kubona ibiryo by’amatungo hafi yabo, bikaba ngombwa kujya kubishakira mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’amajyepfo .

Aba baturage basaba ko bafashwa kubona inganda zitunganya ibiryo by’amatungo hafi.

Ahakorera ihuriro ry’amatsinda yorora inkoko mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, kuri ubu bafite imishwi 2000 boroye bateganya kugurisha.

Aba borozi babigize umwuga bavuga ko bitabiriye korora inkoko kuko basanze mu bworozi bw’amatungo magufi ariho hari amafaranga, ndetse ngo binabaha ifumbire ibafasha mu buhinzi bityo umusaruro ukiyongera.

Aba kimwe n’abandi bo muri aka Karere bakora ubworozi bw’amatungo magufi, bavuga bafite ikibazo gikomeye cyo kubona ibiryo by’amatungo ku buryo bibasaba kujya kubishaka kure bikabatera igihombo.

Basaba ko bakwegerezwa iguriro ryabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne avuga ko nk’Akarere mu gushaka igisubizo kirambye, hazubakwa uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, gusa ngo mu gihe bitarakunda haba hashyizweho uburyo bw’agateganyo bwo kwifashishwa.

 

You Might Also Like

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

igire May 19, 2025 May 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

BAL2025: APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri
Imikino

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?