Abatuye mu karere ka Kayonza barishimira ko badahezwa ku bikorwa bihakorerwa by’iterambere, ibi byagaragajwe n‘imbamutima zabo bavuga ukuntu ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere babategiruye imurikabikorwa aho buri muturage abasha kuhagera kandi bitamugoye.
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF ubusanzwe rwakorerwaga ku rwego rw’akarere ariko kuri iyi nshuro ryakorewe mu mirenge, aho imirenge ine yagiye ihurizwa hamwe muri iki gikorwa kugira ngo abaturage baturuka mu mirenge ya kure nabo boroherezwe kugera muri iri murikabikorwa.
Abaturage nabo bashimishijwe niri murikabikorwa bavuze ko ubusanzwe ryaberaga mu mujyi wa kayonza ariko ubu rikaba riri kubera hafi aho buri wese yigererayo, kandi bashimiye ubuyobozi bw’akarere buba bwabateguriye iki gikorwa kuko banahakura ubumenyi mu byo bakora mu buzima busanzwe bijyanye n’iterambere.
Nzeyimana Felicien ni umuturage wo mu murenge wa Rukara aganira n’itangazamakuru yavuze ko ari ubwa mbere yari agiye mu imurikabikorwa kuko ubundi ryaberaga mu mujyi wa kayonza ntabashe kuhagera kubera amikoro macye nuko ari kure yahoo batuye.
Yagize ati” turishimye kandi turashimira ubuyobozi bwacu budahwema kutugezaho ibyiza, ubundi igikorwa nkiki ntago twese twabashaga kukitabira kubera ko cyaberaga ahantu kure ariko kuba natwe twabashije kuhagera byadushimishije cyane kuko twahigiye n’ibintu byo mu buzima busanzwe byo kwiteza imbere harimo guhinga kijyambere, korora kijyambere nibindi..”
Nyirakanyana Marigartha nawe ni umwe mu baturage bari baje mu imurikabikorwa nawe yavuze ko ashimishijwe no kubona habaye iki gikorwa anashimira ubuyobozi bwateguye iki gikorwa byerekana ko buhora bubatekerereza ibyiza.
Ati” muri iri murikabikorwa twahaboneye ibyiza byinshi ubworozi bwa kijyambere nuko bukorwa kugira ngo butange umusaruro mwiza ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere, igikorwa nkiki ntago nashoboraga kukitabira ubusanzwe kuko cyaberaga ahantu kure kandi n’ubushobozi bwo kuhagera ari buke gusa turashima umuyobozi bwadukoreye igikorwa kiza nkicyi.”
Mwiseneza Jean Cluade ni umwe mu bafatanyabikorwa akaba n’umuyobozi w’umuryango Learn Work Develop(LWD) avuga ko kuro iyi nshuro iri murikabikorwa uburyo ryabayemo budasanzwe kuko ababashije kugera kubantu benshi, sibyo gusa akarere ka Kayonza ni kanini harubwo wasangaga hari abafatanyabikorwa bose batabasha kugera aho imurikabikorwa rikorerwa bitewe nubushobozi ariko ubu nabo byaraboroheye.
Yagize ati” iki gikorwa n’ikiza cyane cyo gushyira imurikabikorwa mu murenge kuko nibwo buryo bwiza butuma umuturage amenya ibimukorerwa kuko abibona hafi kandi bitamugoye, kuko ni hafi buri wese ashobora kuhagera agasobanukirwa neza iterambere ndetse akagira n’uruhare mu iterambere ry’ibimukorerwa.”
Mukamurinzi Valantine ni umuyobozi w’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF mu karere Kayonza yavuze ko uyu mwaka bahisemo gukorera imurikabikorwa mu murenge kugira ngo n’ababandi batashoboraga kugera aho ribera ku rwego rw’akarere bitabire kandi banafasha abaturage kubona ibyiza bibakorerwa babashe no gusobanukirwa.
Ati” twateguye gukorera mu baturage kuko ni abafatanyabikorwa beza kandi ni nabo bafite uruhare runini mu kwerekana iterambere ry’ibyagezweho uburyo bwo gukorera mu mirenge tubwitezeho ikintu gikomeye, kuko nibwo butuma abaturage basobanukirwa uruhare bafite mu iterambere ry’ibibakorerwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere JADF bakorera mu karere ka Kayonza uruhare rwabo mu iterambere no kwegera abaturage, kuba habaye imurikabikorwa ku murenge nabyo byitezweho imusaruro mwiza.
Yagize ati” iyi gahunda yo gukorera mu mirenge twayiekerejeho nyuma yo gusanga hari abaturage batabasha kwitabira bitewe naho baturuka, Akarere ka Kayonza gafite imirenge minini kandi iri ahantu kure kuburyo batashoboraga kugera aho imurikabikorwa ribera ubwo ryakorerwaga ku rwego rw’akarere ariko ubu aho ubuturage ari abasha kwitabira kuko ni hafi ye no kuhagera biramworoheye.”
AMAFOTO