Akarere ka Kayonza hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’imihigo 2022-2023 aho umuyobozi w’akarere Nyemazi John Bosco yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kabare akagari ka Cyarubare mu gikorwa cyo gushyikiriza ikigo nderabuzima cya Cyarubare Imbangukiragutabara aha ni kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2023. Iki cyumweru kizibanda ku bikorwa byo gushyikiriza amazu yubakiwe abatishoboye, ibikorwa remezo, imihanda n’amazi.
Nyemazi umuyobozi w’akarere ka Kayonza yashyikirije imbangukiragutabara ikigo Nderabuzima cya Cyarubare mu murenge wa Kabare ifite agaciro kangana na mafaranga y’u Rwanda miliyoni 82,250 izajya inafasha ibindi bigo nderabuzima biri hafi n’ikigo cya Cyarubare aribyo Ndego na Karama, umuyobozi w’akarere ka kayonza mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Kabare yabibukije uruhare rwabo mu gufata neza ibikorwa remezo bagezwaho ku kurushaho kwiteza imbere kandi ko bishingiye ku byifuzo baba baratanze mu itegurwa ry’imihigo.
Kaburame Venuste umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyarubare ubwo yavuganaga numunyamakuru wa IGIRE.RW .nakanyamuneza ,yavuze uburyo bashimishijwe no kuba bahawe imbangukiragutabara nshashya kuko iyo bari bafite yari imaze igihe kinini yagize ati” kuba twahawe imbangukiragutabara nshyashya turabyishimiye cyane kuko bigiye kudufasha gutanga serivisi neza mu gihe iyo twari dufite yari imaze igihe kinini yajyaga ipfa iri mu nzira ijyanye umurwayi ku bitaro bya Rwinkwavu bigatuma agerayo byashyira ubuzima bw’umurwayi mu kaga, iyi mbangukiragutabara izajya ifasha ibigo nderabuzima bitatu aribyo Cyarubare, Ndego ndetse na Kabare kandi tuyitezeho umusaruro mwiza”.
Abaturage bishimiye iyi mbangukiragutabara bahawe ndetse bashimira ubuyobozi kuba butabatenguha kubyo babasezeranya kandi ko bubakurikirana umunsi ku wundi banagarutse ku ruhare rw’umuturage mu kwesa imihigo ndetse naho igeze ishyirwamubikorwa.
Mukanyamibwa Consesa ni umuturage utuye mu kagari ka Cyarubare nawe yagaragaje ibyishimo ashimira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME kuba bahawe imbangukiragutabara izajya ibafasha mu kugeza abarwayi kwa muganga dore ko ubundi bitari byoroshye kubona uko umugezayo bitewe nuko iyari ihari yari imaze igihe kinini bityo bigatuma umurwayi cyangwa umubyeyi ahura n’ibindi bibazo kubera ko yatinze kubona ubufasha.
Hakuzimana Jean umuturage wo mu murenge wa Kabare yashimiye ubuyobozi bwabo ko ubwo babemereraga imbangukiragutabara basazwe n’ibyishimo none bakaba bayihawe kandi ko bizeye ko ibibazo bajyaga bahura nabyo bijyaye n’ubutabazi bibonewe ibisubizo nta mubyeyi uzongera kugera kwa muganga atinze kubera kuyibura.
“ Imihigo mu baturage, Ingando mu kagari”
UMWANDITSI:
MUTUYIMANA Ruth
AMAFOTO: