Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kayonza: Bategereje ibisubizo kuri ECD yatwaye miliyoni 88 Frw
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Uburezi

Kayonza: Bategereje ibisubizo kuri ECD yatwaye miliyoni 88 Frw

igire
igire Yanditswe June 6, 2025
Share
SHARE

Abatuye mu Kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza bagaragaza ko bategereje ibisubizo byinshi mu Rugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) barimo kubakirwa, aho biteze ko rizabafasha mu mikurire y’abana babo mu bwenge no mu mpagarike.

Abo baturage bashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya ECDs zigira uruhare runini mu guhangana n’igwingira, kwimakaza uburezi buboneye bw’abana bato ndetse no gutegura ahazaza h’iterambere rihamye ry’Igihugu.

Bishimira iterambere riri kugezwa muri iki gice cyegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera, iyo ECD bari kubakirwa bayitegerejeho guha buri mwana amahirwe yo kwiga no gukura neza.

Bafite icyizere ko iri shuri rizatuma buri mwana ahabwa uburezi ku gihe rikabarinda imvune zo kujya kwiga kure ari bato kuko byatumaga abenshi batitabira uburezi bw’ibanze.

Nyiramajoro Angelique agira ati: “Uyu Mudugudu wacu utuwe n’abantu benshi baje bakurikiye ubutaka bwo Guhinga no kororeraho. Ni na ko rero harimo abana bato benshi batabonaga uko biga kuko usanga hari aho bigira mu ngo z’abaturage hakaba hato. Twaratunguwe rero tubwiwe ko izi nyubako ari Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato, aho turutegerejeho kubona aho abana bacu bigira bisanzuye.”

Masengesho Elizabeth na we yabwiye Imvaho Nshya iyi ECD bayitegerejeho byinshi, kuko ritazafasha abana gusa ahubwo na bo rizaborohereza gukora imirimo yabo bazi ko abana babo batekanye.

Ati: “Ubu ntakongera kwiganyira kujyana abana ku ishuri kuko n’abatangira mu wa mbere batagiraga batinze kubera gutinya urugendo, bwatubwiye ko bazagenerwa ibyumba bakeigiramo inaha batambutse hakirya iriya.”

Nyiramajoro na we agira ati: “Uretse Kuba tuzaharerera twanahabonye akazi. Turakora mu kubaka ibi byumba by’amashuri tugahembwa, bikadufasha kwikenura. Natangiranye n’iyo mirimo ariko ubu naguzemo amatungo magufi, ngura imyambaro yanjye n’iyabana niyishyirira ubwisungane mu kwivuza ndetse nizigamira muri ejo heza ubu nta kirarane mfitemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko kujyana irerero nk’iri ry’icyitegererezo biri muri gahunda yo gusaranganywa amahirwe ku baturage bose.

Ati: “Iyo dukora igenamigambi tureba ko ntabasigara inyuma. Ntabwo rero ibikorwa nka biriya by’iterambere byaharirwa ahari imijyi n’anasantere akomeye gusa, cyane ko ushobora gusanga abatuye nkaho baba bafite n’ubushobozi bwo kugira ibyo bikorera badategereje Leta”

Yakomeje asaba abaturage kubungabunga iyi ECD igiye kuzura miliyoni 88 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni EDC iggizwe n’ibyumba byo kwigiramo bitanu, igikoni kigezweho cyo gutunganyirizwamo anafunguro y’abana, ubwiherero n’ibindi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko mu bice bitandukukanye by’Akarere harimo kubakwa Ingo Mbonezamikurire y’ABana Bato zinyuranye biteganywa ko zizuzura zitwaye miliyoni zisaga 353,5.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko muri rusange mu ngengo y’imari 2024-2025 hari hateganijwe kubaka ECDs 12 hirya no hino mu Karere

ECD y’icyitegererezo yatwaye miriyoni 88 yitezweho gufasha abaturage
Imirimo yo kubaka iyi ECDs ry’inshuke yatanze akazi ku baturage

You Might Also Like

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye Inama y’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika

CHORARE DE KIGALI : BARIMO GUTEGURA IGITARAMO CYAMATEKA.

Musanze: Ababyeyi bishimira ko abana babo basigaye bakorera ibizamini bya Leta hafi

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera

Abanyeshuri 202,999 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

igire June 6, 2025 June 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Шесть основных ориентиров для определения доверенного интернет-казино
betting

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?