Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kayonza: RIB yibukije abaturage ko batagomba guhishira ibyaha by’ihohoterwa bihakorerwa.
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kayonza: RIB yibukije abaturage ko batagomba guhishira ibyaha by’ihohoterwa bihakorerwa.

igire
igire Yanditswe August 18, 2023
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rurasaba abaturage bo mu murenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza kudashihira ibyaha bihakorerwa ahubwo bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo bibashe gukurikiranwa. Ibi babisabwe ubwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ruri mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurengera ibudukikije, kurwanya ubucukuzi butemewe, kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa ni bindi byaha by’inzaduka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 17 Kanama 2023 abakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza batanga inyigisho zijyanye no kurengera ibidukikije, kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.

Abaturage bo mu murenge wa Kabare bagaragaje ko bishimiye izi nyigisho bahawe kuko zatumye babasha gusobankirwa no kugira amakuru afatika ku bijyanye n’ihohoterwa ndetse ni gihe bibaye bakamenya aho bagomba gutanga amakuru kugira ngo uwarikorewe abone ubutabera.

Umuyobozi wa RIB mu ntara y’iburasirazuba Rutaro Hubert avuga ko hari abaturage bahishira abakoze ibyaha bigatuma hari ababura uburenganzira bagomba. Asaba abaturage ba Kabare ko igihe habaye ibyaha ari ngombwa ko bitangirwa amakuru ku gihe kugira habeho ubugenzacyaha ababikoze bahihanirwe, yakomeje avuga ku bana babangavu baterwa inda zitateguwe hanyuma imiryango yabo igahishira abakoze ibyo.

Yagize ati” mu gihe habayeho ihohoterwa gutangira amakuru ku gihe ni bimwe mu bidufasha kugira ngo uwarikorewe abone ubutabera ndetse n’uwarikoze ajyanwe imbere y’amategeko, ariko igihe ibyo bibaye hakabaho guhishira uwabikoze niho usanga ibibazo biza igihe cyarenze kandi hakabayeho gukurikirana hakiri kare ubufasha bugatangirwa ku gihe.”

Harerimana Jean Damacsene umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza avuga ko uruhare rw’umuturage rukenewe cyane ko ari bo bakagombye gutanga amakuru y’ibibera aho batuye anaboneraho gusaba abaturage bo mu murenge wa Kabare gukumira ibyaha biterwa n’urugomo bikunze kugaragara mu murenge wabo birinda kunywa inzoga zinkorano kuko niyo ntandaro ya byose.

Yakomeje agira ati” mu murenge wa Kabare ntago bikwiye ko harangwa n’ibikorwa by’urugomo ndetse n’urubyiruko rwishora mu businzi, ibyo ni dufatanya kubirwanya nizo nda ziterwa abangavu tuzabirwanya burundu ariko mu gihe urubyiruko rukishora mu biyobyabwenge ntacyo tuzageraho.”

Mukangoboka Catherine ni umubyeyi wo muri Kabare avuga ko kuba bahawe izi nyigisho byatumye haba ababyeyi ndetse n’abana basobanukiwe neza uko bagomba kwitwara ndetse n’igihe batabikurikije bagashyikirizwa amategeko yagarutse ku bangavu baterwa inda zitateguwe avuga ko n’ababyeyi bagomba kugira uruhare runini mu kuzikumira.

Yagize ati” natwe ababyeyi tugomba kugira uruhare runini mu kurinda abana bacu mu gihe ibyo tutabikoze urubyiruko rwacu ruri kwangirika cyane kugira ubufatanyahagati yacu n’ubuyobozi nibyo byadufasha kuko inyigisho baduha zituma tugaruka mu murongo tukibuka inshingano zacu nk’abarezi kuko kwigisha ari uguhozaho bizadufasha guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe.”

Munyabugingo Theoneste umuturage wo mu murenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza aganira n’itangazamakuru yavuze ko inyigisho bahabwa nazo zibafasha guhangana n’ibikorwa by’urugomo bikorerwa mu murenge wabo ariko kandi avuga ko bashimishijwe nuko ubuyobozi bwabegereye bukumva ibibazo byabo kandi bakaba bizeye ko bikemuka ubwo byageze mu buyobozi.

Ati” hano mu murenge wacu hakunze kugaragara ibikorwa by’urugomo bituruka k’urubyiruko ariko kandi usanga intandaro yibyo bikorwa ari ubusinzi no kwishora mu biyobyabwenge, ariko ubwo ubuyobozi bwatwegereye twizeye ko bigiye gucika burundu ndetse ni gihe bibayeho ababikoze bagashyikirizwa ubutabera kugira ngo bahanwe ibyo bizadufasha cyane.”

Nyuma y’izo nyigisho hatwanzwe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo aho umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harerimana Jean Damacsene asubiza ibibazo byabo abandi bitashoboye gukemukira aho bishyikirizwa ubuyobozi kugira ngo bikemurwe.

AMAFOTO

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire August 18, 2023 August 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?