Ubuyobozi bwa karere ka Kayonza bwahaye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari moto zizabafasha gukora akazi kabo neza, icyiciro cya mbere hatanzwe moto 30 abazihawe barasabwa kuzikoresha barushaho kwegera abaturage.
Izi moto zatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki 10 gashyantare 2023 ubwo minisitiri w’uburezi mw’ikoranabuhanga Irere Claudette yari yasuye akarere ka Kayonza areba aho bimwe mu bikorwa remezo bigeze bikorwa harimo inyubako y’isoko rya Kabarondo riri kubakwa mu karere ka kayonza, Urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 ruri kubakwa mu murenge wa Mukarange ndetse anasura abaturage batujwe mu midugudu iri mu murenge wa Mwili mu kagari ka Rugeyo.
Umuyobozi wa karare ka Kayonza Nyemazi John Bosco arasaba abanyamabanga nshingwabikrowa bahawe moto ko bazikoresha begera abaturage ndetse banabitaho cyane byumwihariko bakabakurikirana bakamenya ibibazo bafite ari nako babishakira ibisubizo.
Niyoyita J.Bosco ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kiyenzi umurenge wa Gahini yagize ati” Najyaga mpura n’imbogamizi zo gukoresha igihe kinini kugira ngo ngere ku muturage nyirizina bitewe n’urugendo ruhari, hari ubwo umuturage yabaga afite ikibazo ugasanga umugezeho ukerewe bitewe nuko wenda hari kure yawe utarufite nubwo bushobozi mu buryo bw’amikoro ngo uhite umugeraho”, izi moto twahawe rero zizatwunganira mu kazi kacu kandi tugakore neza.
Mukamusabyemungu Alice Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’akagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu ati”kuba twahawe moto bigiye kudufasha kworoshya ingendo twakoraga kugira ngo tugere k’ubaturage, akagari ka Nkondo gafite imidugudu 14 kugira ngo mve ku biro by’akagari ngere kuri buri mudugudu ntago ari ibintu byoroshye kuko harimo urugendo runini ariko ubwo duhawe moto twabyita nk’inyoroshyangendo, ubu akazi kagiye gukorwa neza kandi gakorerwe ku gihe”.
Hakizimana Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryamanyoni umurenge wa Murundi yavuze ati “imvune twahuraga nazo nuguhora dutega igihe umuturage aguhamagaye ngo uze umukemurire ikibazo rimwe na rimwe bikatunanira kuberako harubwo wabaga nubwo bushobozi ntabwo ufite ngo uhite umugeraho ariko ubungubu bigiye kutworohera igihe umuturage aguhamagaye uhite umugeraho bitakugoye kandi vuba”.
Nyemazi John Bosco umuyobozi w’akarere ka Kayonza yabwiye abanyamabanga nshingwabikorwa bahawe izi moto ko bagomba kwerekana impinduka mu kazi kabo byibuze bagakuraho icyuho cyari gihari cyo gukora ingendo nini kugira ngo bagere k’ubaturage, izi moto zizabafasha kugabanya imbongamizi bahuraga nazo.
Irere Claudette Minisitiri w’uburezi mw’ikorabuhanga yabwiye abanyamabanga nshingwabikorwa bahawe moto ati”ubu ni uburyo bwiza kuba mwahawe inyoroshyangendo ndizera muzabasha kugera k’ubaturage ubundi mukabakemirira ibibazo bahura nabyo buri munsi akazi kanyu kakagenda neza”.
Akarere ka Kayonza gafite utugari 50, muri utwo tugari twose abagitifu bahawe moto ni 30, abandi basigaye ni uko hari ibyo bataruzuza hagati yabo na banki bakorana bityo aho bizakemukira nabo bakazashyikirizwa moto zabo, kuko umwanzuro w’inama njyanama y’akarere uvuga ko buri muyobozi wese w’akagari agomba kuba afite moto.