Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu bitaro bikuru bya Kibungo, baranenga uburyo bamwe mu bo bakoranaga ari bo bagize uruhare mu kwicisha Abatutsi kandi bari bafite inshingano zo kurengera abari mu kaga.
Babigaragarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abaganga, abarwayi, abarwaza n’abandi bakoreraga ibitaro bya Kibungo n’ibigo nderabuzima.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabanjirijwe no gushyikiriza Mutuyimana Josiane inzu ifite agaciro ka miliyoni 5.5 Frw ibitaro bikuru bya Kibungo byamwubakiye, uyu akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, anahabwa ibikoresho byibanze n’ibiribwa.
Mutuyimana agaragaza ko uyu ari umusingi wo kuzamura imibereho ye.
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi byakomereje ku kunamira no gushyira indabo ku mva ibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo no ku kimenyetso cy’urwibutso kiri ku bitaro bikuru bya Kibungo.
Uwakibogo Jean de Dieu, ni umwe mu barokokeje Jenoside muri ibi bitaro, anenga uburyo bamwe mu bakozi ari bo bicaga bagenzi babo, kandi bamwe bakaba batarashyikirizwa ubutabera.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bikuru bya Kibungo, Dr Munyemana Jean Claude avuga ko abakozi biyemeje gutanga serivisi zinoze kandi zubakiye ku kudaheza uwo ari we wese.
Ibitaro bikuru bya Kibungo byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi mu 1932, ubu ni ibitaro byo ku rwego rwa 2 byigisha.