Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kigali: Abarimu bari mu mahugurwa ya British Council bibasiwe n’inzara n’ibibazo by’imibereho idahwitse baratabaza.
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Kigali: Abarimu bari mu mahugurwa ya British Council bibasiwe n’inzara n’ibibazo by’imibereho idahwitse baratabaza.

igire
igire Yanditswe September 4, 2023
Share
SHARE

Inkuru ya Sam Kabera 

Abarimu bari guhugurirwa mu kigo cya Kigali Christian School bari gutabaza bitewe n’imibereho mibi bafite harimo kubura amafunguro n’ibindi bituma umuntu abaho neza.

Aya mahungurwa amakuru IGIRE ifite ni uko yatangiye ku Cyumweru taliki ya 3 Nzeri 2023 aribwo muri iki kigo hahamagawe abazaza kwitabira amahugurwa ya British Council ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Umwe mu bari muri aya mahugurwa utifujeko imyirondoro ye imenyekana yagize ati:”Twagiye mu mahugurwa ya British Council i kibagabaga muri Kigali Christian school, ariko ubuzima ni danger, abantu baburaye, umurongo upima hafi metero 1000, nta ndobo zo kogeramo, nta toilet paper,,,,sha ni hatari pe!”

Mutesi Scovia umunyamakuru we yavuzeko aba barimu bakabaye bataha uwayateguye akayasigaramo wenyine.

Nibatahe bayareke niba ubuzima bugoye nitegeko kuyabamo?
Uwayateguye asigaremo wenyine https://t.co/P8B1TSFVQO

— MUTESI SCOVIA (@ScoviaMutesi) September 4, 2023

Uyu mwarimu yakomeje avugako bikomeje gutya, hagwa umwarimu! ko hari abantu benshi cyane kadi nta bushobozi bafite bwo kubakira.

Ibi ninabyo byashimangiwe na banyiri ikigo Youth for Christ Rwanda, nabo bemezako badafite ubushobozi bwakira aya mahugurwa bati:” Aba barezi nibyo bakiriwe kuri Kigali Christian School. Mu bari bateganyijwe harenzeho abantu barenga 100 tutabariyemo abazanye abana, byatumye haba ikibazo cya logistics. Ariko twishimiye kubakira kandi turi kubikemura.

Aba barezi nibyo bakiriwe kuri Kigali Christian School. Mu bari bateganyijwe harenzeho abantu barenga 100 tutabariyemo abazanye abana, byatumye haba ikibazo cya logistics. Ariko twishimiye kubakira kandi turi kubikemura. KCS ni ikigo cya @RwandaYFC. @REBRwanda @gtwagirayezu

— Youth for Christ Rwanda (@RwandaYFC) September 4, 2023

REB ikimara kumenya iby’iki kibazo yihutiye kuvugako igiye kugikemura bidatinze.

Mwaramutse neza Bwana Sam, urakoze cyane gutangira amakuru ku gihe. Tugiye gukurikirana tumenye neza iby'ayo makuru kandi biraza kugenda neza rwose. Murakoze

— Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) September 4, 2023

Rubingisa Pudence,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nawe yavuzeko iki kibazo agiye kumenya uko bimeze akagiha umurongo.

Ibi bikaba bibaye mu gihe mu minsi ishize umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yari yasabye gukurikirana abagabuye amafunguro yateye abantu kurwara mu nama ya Youth connect mugihe aba barezi bo banabuze n’ibibatera ubwo burwayi Wenda.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire September 4, 2023 September 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?