Ubwo buryo bwo kwiyimura no kwikosoza hifashishijwe telefone bwarangiye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, saa sita z’amanywa, kuri ubu utariyimuye akaba agomba gutorera aho yanditse kuri lisiti y’itora.
Nubwo hari abakoresheje ubwo buryo bwo kwiyimura bukabakundira, hari abandi bitakundiye, ntibabasha kwiyimura kuri lisiti y’itora. Bamwe bavuga ko ikoranabuhanga ryabangiye, abandi bafite ‘simcard’ zitababaruyeho (byasabaga ko uwiyimura akoresha simcard imubaruyeho), abandi ntibamenye igihe kwiyimura byarangiriye.
Bamwe bagowe no kujya iwabo gutora kubera imodoka zabuze
Kubera ishyaka n’inyota bamwe bagaragaza byo kwitorera abayobozi, dore ko bamwe ari n’ubwa mbere bari bagiye gutora, byabaye ngombwa ko bashaka uko bava i Kigali, bajya gutorera iwabo mu Ntara.
Icyakora kubona imodoka ku munsi wamatora bamwe byabagoye. Muri Gare ya Nyabugogo hari abagenzi benshi, abahageze murukerera, bahabwa tike za saa yine, biranabahenda.
Benshi biganjemo urubyiruko, bavuze ko impamvu ibajyanye mu Ntara ari ukujya gutora. Uwitwa Uwimana Ange ugiye gutora bwa mbere, yavuze ko avuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali akaba yari agiye i Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Ntara y’Amajyepfo.
Nyinawumuntu Abajijwe impamvu ari ho agiye gutorera, yagize ati “natinze kwiyimura, ntabwo nari narabimenye.” Yavuze ko kugenda no kugaruka bimutwara itike igera ku mafaranga ibihumbi cumi na bibiri. Ati “Ubutaha twifuza ko utariyimuye ufite indangamuntu bajya bamwemerera agatorera aho ari.”
Niragire Clementine na we yavuye i Kigali, ajya gutorera mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Byimana mu Kagari ka Mahembe. Na we yabonye itike ya saa samoya nigice, avuga ko afite impungenge zo kugerayo amatora yarangiye
Mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye kuri RBA mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, yatangaje ko ikibazo cy’abatarabashije kwiyimura bakizi, ko bacyigaho ku buryo igihe cyo gutora kigera hashyizweho uburyo abafite icyo kibazo bafashwamo.
Muri icyo kiganiro, Judith Mbabazi, Komiseri muri NEC ushinzwe ibijyanye n’amategeko, yagize ati “Ejo mbere y’uko amatora atangira, turateganya ko, turacyabiganiraho ku buryo twareba umwanzuro wafatwa, ariko abo Banyarwanda ntibazavutswe uburenganzira bwo gutora.
Mu gushaka kumenya niba haba hari umwanzuro wafashwe wo korohereza abahuye n’izo mbogamizi, yavuganye na Moïse Bokasa ushinzwe itumanaho muri NEC ahagana saa moya zamugitondo w’uwo munsi ku kuwambere, avuga ko nta gahunda yo kuborohereza gutorera aho bari yari yashyirwaho, avuga ko abashobora kujya mu Ntara iwabo bagenda kuko bashobora kuza kuri site ntibatore kuko batari mu bemerewe kujya ku mugereka, kandi n’impapuro ziba zateganyirijwe site zikaba zishobora kuba nke, ntibagerweho.
Saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, nibwo NEC yasohoye itangazo rivuga ko abatarabashije kwiyimura bemerewe gutorera kuri site z’itora zibegereye nyuma yo kugenzura ko banditse kuri lisiti y’itora, bagashyirwa ku mugereka.nubwo bamwe bari bamaze gufata imodoka zerekeza imuntara