Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kigali: Abatwara ibishingwe baravugwaho gutinda kubivana mu ngo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Kigali: Abatwara ibishingwe baravugwaho gutinda kubivana mu ngo

igire
igire Yanditswe March 6, 2024
Share
SHARE

Mu bice bimwe by’i Kigali hari abaturage binubira kuba ibigo bitwara ibishingwe bibivanye mu ngo byaradohotse, ku buryo hari n’abamara ukwezi kurenga babitse iyo myanda mu rugo.

Uwimana Damascène utuye mu Mudugudu wa Rwampara, Akagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere Nyarugenge, yerekanye ibishingwe bimaze hafi amezi abiri mu rugo iwe, kandi abashinzwe kubitwara bakomeje kumwishyuza buri kwezi amafaranga ibihumbi 18 aturuka ku bapangayi baba mu rugo iwe.

Ibi bishingwe ngo bimaze hafi amezi abiri mu rugo

Ibi bishingwe ngo bimaze hafi amezi abiri mu rugo

Uwimana yagize ati “Amasezerano twagiranye n’abatwara ibishingwe, twabanje kumvikana ko bazajya babitwara kane mu kwezi birabananira, tuza kumvikana kabiri mu kwezi, na byo byarabananiye, ubu amezi abiri aragera bataraza kubitwara kuko baheruka hano mu kwa mbere.”

Uwimana avuga ko mu bibazo ibyo bishingwe bibateza harimo impungenge z’uko abana bahora babikiniraho bashobora kuhandurira indwara, uretse ko hari n’abaturanyi be ngo babona byababanye byinshi bakabimena muri ruhurura(ikosa amategeko ashobora kubahanira).

Si mu rugo kwa Uwimana gusa havugwa ibishingwe byuzuriranye, kuko n’uwitwa Uwamariya avuga ko abaza kubijyana basigaye baza rimwe na rimwe uko babishatse.

Uwamariya ati “Hari igihe baza kabiri mu kwezi, ubundi bakaza rimwe, hari igihe bakubwira ngo imodoka yari yapfuye, bagenda batanga impamvu, ariko kwishyuza byo ntibasiba.”

Hari umwe mu bayobozi b’ibigo bitwara ibishingwe ukorera muri Nyarugenge, wavuganye na Kigali Today kuri telefone, ariko yavuze ko ahavugwa ibibazo byo gutinda gutwarirwa ibishingwe atahashinzwe, ahita akuraho telefone.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihanangirije abatwara ibishingwe batubahiriza amasezerano bagiranye n’Ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo, ndetse n’ayo bagiranye n’abaturage, ko iyi mikorere yabaviramo ibihano.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ibikorwa remezo no kurengera ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Jean Claude Rurangwa agira ati “Icyo gihe aba ari ikosa rikomeye, ubundi mu masezerano haba hari umunsi n’isaha cyangwa igihe runaka buri Mudugudu utwarirwa ibishingwe.”

Ati “Iyo bihindutse bigomba kumvikanwaho n’Umurenge n’Ikigo gitwara ibishingwe, bikamenyeshwa n’abaturage muti ’yenda byatwarwaga ku wa Kane ariko ntabwo tuzabasha kubitwara uwo munsi’ ukanabamenyesha n’iminsi izo mpinduka zizamara.”

Rurangwa avuga ko mu byo baheraho bahanisha abatubahiriza amasezerano yo gutwara ibishingwe, harimo kwihanangirizwa mu nyandiko no gucibwa amafaranga y’ihazabu.

Icyemezo cyo muri 2012 cyashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere(RURA), ingingo ya 6, kivuga ko buri rugo rugomba gutwarirwa imyanda inshuro imwe mu cyumweru, zingana n’inshuro enye ku kwezi, kandi urwo rugo rugatwarirwa imifuka ibiri y’ibishingwe (mu cyumweru).

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire March 6, 2024 March 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?