Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kigali: Hakomeje kuzamurwa imiturirwa yongera ubwiza bw’Umujyi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Kigali: Hakomeje kuzamurwa imiturirwa yongera ubwiza bw’Umujyi

igire
igire Yanditswe August 8, 2024
Share
SHARE

Bamwe mu bashoye imari mu mishinga migari y’inyubako zirimo n’iz’imiturirwa mu Mujyi wa Kigali bashimangira ko icyizere bagirirwa n’Ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’umutekano biri mu bituma inyubako nini kandi ziyubashye zikomeza kwiyongera.

Ni mu gihe abikorera bo bavuga ko ubwiyongere bw’inyubako butuma babasha gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi ku bwinshi.

kuzakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bw’ingeri zinyuranye.

Umuyobozi wa Group Duval Great Lakes yashoye imari mu nyubako ya Inzovu Mall iherereye ku Kimihurura, Vicky Murabukirwa, ashimangira ko guhitimo gukora umushinga nk’uyu uremereye ari icyizere bafitiwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Inzovu Mall ni urugeri rw’umwe mu mishinga y’ubwubatsi ikomeye muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali.

Gusa siwo gusa kuko nk’i Remera hafi ya Stade Amahoro harimo gushyirwa inyubako z’uruhurirane zizifashishwa n’abazaza bari mu bikorwa bifitanye isano n’imikino birimo amahoteli n’ibindi bikubiye mu mushinga wiswe Zaria Court.

Rwagati mu Mujyi hafi y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali kandi harimo kuzamuka inzu 2 zibangikanye za Equity Bank zizaba zifite amagorofa 25.

Ni nako umurambi w’ahazwi nko kuri Plateau, myinshi mu miturirwa yamaze kubakwa ikaba itegereje gutahwa ku mugaragaro no gukorerwamo, ibi ariko byanahinduye isura yaho ugereranije n’uko hari hameze mu myaka yo hambere.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya ashimangira ko ubwiyongere bw’imiturirwa muri uyu Mujyi atari uguhindura isura yawo gusa, ko ahubwo ari n’ikimenyetso cy’uko abikorera n’abashoramari bishimiye u Rwanda.

Hari imiturirwa myinshi igitangira kubakwa, indi iracyazamurwa aho nk’igiye kubakwa ahahoze Inzu Ndangamuco y’u Rwanda n’Ubufaransa mu Kiyovu naho hagiye gushyirwa inzu izaba yubatswe mu buryo budasanzwe.

Kwaguka k’Umujyi wa Kigali, kuvugurura imyubakire no gusirimuka kwawo muri rusange abikorera babibonamo andi mahirwe akomeye yo kongera ingano y’ibyo bacuruza bikenerwa muri bene iyo mishinga birimo n’ibikoresho by’ubwubatsi cyane ko byinshi bitavanwa mu mahanga.

U Rwanda rukunze kuza mu myaka ya mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari nk’uko raporo zinyuranye zibigaragaza. Gusa kuba rufite umutekano nayo ni indi ngingo ikomeye ituma abantu badaseta ibirenge mu kurushoramo imari.

Inzovu Mall (Igishushanyo mbonera) irimo kubakwa ku Kimihurura ni imwe mu nyubako izongera ubwiza bw’Umujyi wa Kigali

 

 

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire August 8, 2024 August 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?