Sosiyete ya Leta ishinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali (Ecofleet Solutions) yatangaje ko yatangiye kugera uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutega bisi, aho umugenzi amenya aho igeze n’imyanya ifite.
Ni amakuru biteganyijwe azajya afasha abantu kudahagarara umwanya munini ku cyapa bategereje bisi, batazi niba niza ari bubonemo umwanya cyangwa atazi igihe iribumugerereho ndetse umuntu uri mu rugo akaba yayifashiha amenya aho yabona bisi hegeranye n’aho aherereye.
Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ku Cyumweru tariki 26 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yatangaje ko ubwo buryo bwatangiye gukorerwa igeragezwa, buzafasha abagenzi kumenya amakuru ya bisi byoroshye.
Yagize ati: “Hari uburyo bw’ikoranabuhanga twatangiye kugerageza kuva mu mpera z’umwaka ushize (2025), dufite za Kamera, dufite utwuma twashyizwe muri buri bisi, ubu dushobora kugenzura bisi aho iri, uburyo igenda, dufitemo kamera zikoreshwa n’ubwenge buhangano (CC TV Cameras Powered by Ai) ku buryo ishobora kubara abagenzi bari mu modoka igatanga amakuru.”
Akomeza avuga ko bataratangaza ubwo buryo kubera ko bakibigenzura neza ariko kandi hari uduce runaka tw’Umujyi byatangiye gukoreshwamo ku buryo bizakomeza kugenzurwa kugeza ubwo bizanatangizwa ahandi.
Ati: “Hari ahantu habiri turimo gukora igerageza ryerekana amakuru ya bisi aho igeze, Rwandex werekeza Sonatube na Kacyiru hari utwapa tubiri (Digital Displays) turimo kuhagerageza, twerekana igihe bisi iri buzire, umubare wa zo, aho igeze mu nzira n’igihe iri bukugerereho.”
Uwo muyobozi akomeza avuga ko uwo mushinga w’ikoranabuhanga umaze igihe kandi bakomeje ndetse bigeze ku musozo kuko bamaze amezi atandatu bawukora ndetse bakomeje kuwunoza ku buryo n’umugenzi uri mu rugo yajya akoresha ikoranabuhanga rikamwereka ahafi yabona bisi hamwegereye bitewe n’aho ashaka kwerekeza.
Ubuyobozi bwa Ecofleet Solutions buvuga ko kugeza ubu bafite bisi 27 z’amashanyarazi mu gihe 293 zinywa Mazutu muri rusange bakaba bafite 320 aho izabo bwite ari 190 mu gihe izisigaye bazikodesha, bakaba bateganya ko mu mezi 12 bazaba bamaze kongera umubare wa bisi z’amashanyarazi aho bateganya kuzana izindi 300 zizasimbura izinywa mazutu.

