Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kigali: Hateraniye inama irebera hamwe uko Siyanse yafasha mu guteza imbere Afurika
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kigali: Hateraniye inama irebera hamwe uko Siyanse yafasha mu guteza imbere Afurika

igire
igire Yanditswe June 13, 2023
Share
SHARE

Impuguke mu myigishirize ya Siyanse n’ ikoranabuhanga bagaragaza ko aya masamo yigishijwe neza yatanga ibisubizo by’ ibibazo byugarije isi nk’ imihindigurikire y’ ibihe, ibyorezo by’indwara ibindi.

Ibi biri kugarukwaho mu nama ihurije hamwe abanyeshuri, abashakashatsi, Impuguke n’abafata ibyemezo mu nzego z’ uburezi, ubuzima ikoranabuhanga n’ ibindi hagamijwe kurebera hamwe uko siyansi yigishwa mu mashuri yafasha mu gukemura ibibazo bihari ndetse n’uko yafasha mu kugera ku cyerekezo Umugabane wa Afurika wihaye.

Abakiri mu mashuri bagaragaje ko hakwiye kongerwa ababafasha kugira ngo ibitekerezo byabo mubya siyansi no guhanga udushya bivemo ibikorwa bifatika bitanga ibisubizo byifuzwa ku bibazo bihari.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo Siyanse yagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange.

“Siyanse igira uruhare runini mu iterambere rya sosiyete no kongerera umuntu ubumenyi bumuzanira inyungu biturutse mu nzego nyinshi z’ubuzima zirimo Ubuhinzi, ingufu ndetse n’ibidukikije.”

Minisitiri Valentine yakomeje agaragaza ko binyuze muri Siyanse bamwe bavumbuye ibikoresho byagiriye bigirira umumaro ikiremwa muntu kugeza n’uyu munsi birimo nk’umuriro w’amashanyarazi, ibikoresho by’itumanaho, mudasobwa ndetse n’ubuvuzi bugezweho. Ibi ngo ni bimwe mu bigaragaza umumaro w’ubushakashatsi n’ubuvumbuzi muri Siyanse.

Iyi nama irimo kubera muri Kigali Serena Hotel ikaba yarateguwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi UNESCO.

Iyi nama nama ihurije hamwe abanyeshuri, abashakashatsi, Impuguke n’abafata ibyemezo mu nzego z’ uburezi, ubuzima ikoranabuhanga n’ ibindi. Photo: MINEDUC

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko inama ku ikoranabuhanga igamije kurebera hamwe uburyo Siyanse yagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange. Photo: MINEDUC

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire June 13, 2023 June 13, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?