Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye inama y’ihuriro ry’ibigega byo kwigira muri Afrika (Africa Sovereign Investors Forum).Ni ihuriro rigizwe n’ibigo bitandukanye birimo n’Agaciro Development Fund kanizihiza imyaka 10 kamaze gashinzwe.
Imibare irerekana ko mu myaka irenga 10 ishize hashyizweho Agaciro Development Fund, iki kigega kimaze kugira umutungo wa miliyoni 299 z’amadolari nyamara cyaratangiranye miliyari 20 z’amafranga y’u Rwanda gusa.
71.4% by’umutungo w’iki kigega yashowe mu kugura imigabane mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda no mu karere, 25% yashowe mu mpapuro mpeshamwenda mu gihe 3.6% ari amafranga ari mu mitungo n’ibikoresho bisanzwe by’iki kigega.Bimwe mu bigo byashowemo amafranga n’iki kigega byiganjemo amabanki, ibigo by’ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubwubatsi, inganda zitunganya zitandukanye zirimo izitunganya ibyo kurya n’izindi.
Biteganijwe ko mu mwaka wa 2030 iki kigega kizaba gifite umutungo wa miliyari 1 y’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 1000 amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye inama y’ihuriro ry’ibigega byo kwigira muri Afrika (Africa Sovereign Investors Forum). Photo: Agaciro Fund