Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kigali: Imodoka zitarwaba abagenzi bagabanutseho 30% mu myaka 5
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Kigali: Imodoka zitarwaba abagenzi bagabanutseho 30% mu myaka 5

igire
igire Yanditswe March 27, 2023
Share
SHARE

Mu myaka 5 ishize imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zimaze kugabanuka ku gipimo kirenga 30%. Ni mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugenda bakenera gutega imodoka bakomeje kwiyongera.

Mu bihe bitandukanye abagenzi bakunze kwinubira serivisi mbi zo gutwara abantu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ariko hari imwe mu mpamvu ibitera ihurizwaho na benshi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yo yemeza ko mu myaka 5 ishize imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zagabanutseho 32% ziva ku modoka 475 muri 2018 zigera kuri 327 mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023.

Ni ibintu Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana avuga ko byatewe no kudasimbuza imodoka zishaje.

Sosiyete zitwara abantu mu buryo bwa rusange zivuga ko iki kibazo cyafashe intera yo hejuru ubwo hadukaga icyorezo cya COVID19 ndetse n’intambara yo muri Ukraine, nkuko byemezwa Twahirwa Innocent, Umuyobozi wa JALI Transport.

Ku birebana n’imisoro, komiseri ushinzwe gasutamo muri RRA Mwumvaneza Félicien avuga umubare w’imyanya imodoka ifite ureberwa ku ntebe zirimo.

RRA inasaba abatanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuyoboka ibinyabiziga bidahumanya ibidukikije kugira ngo basonerwe imisoro muri rusange.

Umubare w’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ukomeje kugabanuka mu gihe nyamara abazikenera bo bakomeje kwiyongera kuko ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2022 ryerekanye ko ubu Umujyi wa Kigali utuwe n’abasaga miliyoni n’ibihumbi 745 utabariyemo abawugendamo baturutse ahandi kandi nabo baba bakeneye serivisi za transiporo.

Hagati aho ariko mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye mu mpera z’ukwezi gushize Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hari imodoka 300 zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizongerwa muri Kigali mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.

IFOTO YO HAMBERE

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire March 27, 2023 March 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?