Ahagana saa moya n’iminota 40 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, mu Kagari ka Kinyange mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y’imodoka yagonze moto ikomerekeramo abantu 23 barimo 3 bakomeretse bikomeye.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje amakuru y’iyi mpanuka.
Mu butumwa bugufi , yagize ati: “Mu Murenge wa Gitega mu kagari ka Kinyange habereye impanuka y’imodoka ya Bus Youtong yavaga Nyamirambo yerekeza Nyabugogo, yageze ku Gitega igonga moto iyinyuraho iva mu gisate cy’umuhanda yarimo, igonga imodoka ebyiri babisikanaga.”
SP Kayigi akomeza agira ati: “Muri iyi mpanuka hakomeretse abantu 23 barimo 3 bakomeretse bikomeye, bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya CHUK mu gihe abandi batwawe ku bitaro no ku Bigo Nderabuzima bitandukanye.”
Poilisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko hagikorwa iperereza kugira ngo imenye neza icyateye impanuka.
SP Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko abatwaye ibinyabiziga bagomba kwitwararika bityo bakirinda kugenda nabi mu muhanda kuko biri mu bitera impanuka.
Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza umwaka ushize wa 2024, habaye impanuka 9 600.
Muri izo impanuka izikomeye zabaye 700, zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu no gukomereka cyane, hagwamo abantu bakabakaba 350.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko muri izo mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu, 32% zaguyemo abagenda n’amaguru, abagendera kuri moto ni 32%, abagendera ku igare ni 16% mu gihe abagendera ku bindi binyabiziga bangana na 20%.
Mu igenzura Polisi yakoze, yasanze abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha 30% ari abatwara moto, igasaba abatwara ibinyabiziga kugabanya ayo makosa.

