Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kiliziya ntizahwema gusaba Abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro – Cardinal Ambongo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kiliziya ntizahwema gusaba Abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro – Cardinal Ambongo

igire
igire Yanditswe November 26, 2024
Share
SHARE

twitter sharing button

Cardinal Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), avuga ko Kiliziya itazahwema gusaba abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro no kwimakaza umubano mwiza, nubwo bigaragara ko abenshi badashaka kuyumva.
Cardinal Fridolin Ambongo

Cardinal Fridolin Ambongo

Cardinal Ambongo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yavuze ko muri iki gihe Afurika yugarijwe n’intambara hirya no hino, no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Cardinal Ambongo yakomeje avuga ko nubwo za Leta zidafitanye umubano mwiza muri aka Karere, Kiliziya ihamya ko abaturage b’ibi bihugu nta kibazo bafitanye.

Ati “Ushobora kuva mu Rwanda, ukajya mu Burundi, ukajya muri Congo ugasanga abaturage nta makimbirane bafitanye. Uyu mubano akaba ari na wo Kiliziya mu Karere k’Ibiyaga Bigari yifuza gushimangira ari na yo mpamvu isaba abayobozi guhagarika intambara bakimakaza inzira y’amahoro n’umubano mwiza”.

Cardinal Ambongo avuga ko nk’Abashumba, bifuza gutanga ubutumwa bwiza ko abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu, bakeneye amahoro. Bagasaba ko abayobozi bubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage bagire umutekano kandi bikorere imirimo yabo batekanye.

Gusa yanagaragaje ko Kiliziya inshingano zayo ari ugutanga impanuro, ko mu butumwa bwayo idategeka ibyo abanyapolitiki bakora.

Cardinal Ambongo yageze i Kanombe ari kumwe na mugenzi we, Antoine Cardinal Kambanda

Cardinal Ambongo yageze i Kanombe ari kumwe na mugenzi we, Antoine Cardinal Kambanda

Cardinal Ambongo yavuze ko Kiliziya imeze nk’ababiba mu butayu ariko ko afite icyizere ko ingemwe ibiba zizatanga umusaruro amahoro n’umubano mwiza bikongera kubaho hagati y’ibihugu byombi.

Ubu butumwa Kiliziya itanga yizera ko umunsi umwe buzagira umusaruro n’ubwo muri iki gihe bamwe mu bayobozi bigaragara ko batiteguye kubuha agaciro.

Karidinali Fridolin Ambongo ari i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, abereye umuyobozi. Mu gutangiza iyi nama, Abepiskopi bakaba bagira n’umwanya wo gusuzuma uko ibibazo by’umutekano n’imibereho myiza y’abaturage bihagaze hirya no hino muri Afurika.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire November 26, 2024 November 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?