Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kimwe cya kabiri cy’abarwaye Kanseri mu Rwanda ntibazi ko bayifite
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Kimwe cya kabiri cy’abarwaye Kanseri mu Rwanda ntibazi ko bayifite

igire
igire Yanditswe February 5, 2024
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itewe impungenge n’indwara ya kanseri yibasiye abatuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko, nyuma yo kubona ko abarenga 1/2 cy’abajya kuyivuza ngo bagera kwa muganga imburagihe batazi ko bayirwaye, kandi batakiri abo gukira.

Kanseri y'inkondo y'umura iri mu zihitana benshi

Kanseri y’inkondo y’umura iri mu zihitana benshi

Kanseri zibasiye Abaturarwanda ngo zifata ibice bitandukanye by’umubiri nk’ibere, inkondo y’umura, porositate (ku bagabo) ndetse no mu nzira z’ibiribwa nko mu muhogo, mu gifu no mu mara(kugera aho umuntu yitumira).

Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, mu biganiro bibanziriza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku bubi bwa kanseri, wabaye ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024.

Minisitiri Nsanzimana yagize ati “Mu bantu barwara kanseri mu Rwanda, abarenga 1/2 baba batabizi, bikamenyekana bitinze indwara iri hafi guhitana ubuzima bwabo. Ni ikibazo gikomeye cyane haba mu Rwanda no ku Isi hose”.

Ati “Icya mbere ni ukumenya kwirinda kanseri kuko hafi 40% yazo umuntu yazirinda akoresheje uburyo bw’imirire n’imibereho, hari kanseri zirimo kuzana n’ibyo turya ndetse n’ibyo tunywa”.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2020 hagaragaye abarwayi ba kanseri bagera kuri 8,835, hapfa abagera 6,044 muri uwo mwaka gusa.

Muri kanseri zirimo guhitana benshi mu Rwanda hari ifata ibere, iy’inkondo y’umura na porositate (prostate).

Minisitiri Nsanzimana avuga ko mu kwirinda kanseri umuntu agomba kurangwa n’imirire myiza, irimo gukunda imbuto hamwe no kugira umuco wo gukora siporo.

Avuga ko kunywa inzoga bishyira benshi mu byago byo kurwara kanseri, bitewe n’uko ngo arukoro(alcohol) ikomeretsa cyane inyama zo mu nda bikaziviramo kugira utubyimba n’udusebe, bigatuma izo ngingo zidakora neza imirimo yazo.

Abantu barahamagarirwa kwirinda kanseri

Abantu barahamagarirwa kwirinda kanseri

Minisitiri w’Ubuzima asaba abantu kwitabira kwisuzumisha hakiri kare, nibura rimwe mu mwaka, n’ubwo ngo hari amoko ya kanseri ahenze mu kwipimisha nk’iy’inkondo y’umura, akaba yizeza ko Leta ikomeje kubafasha.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire February 5, 2024 February 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?