Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe – Minisitiri Dr Sabin
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe – Minisitiri Dr Sabin

igire
igire Yanditswe November 26, 2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko kizira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe, bitewe n’uko hari iyagaragaye idatwaye umurwayi itwaye ibikoresho by’ubwubatsi.

Ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hatambutse amashusho agaragaza abantu bapakira ibikoresho by’ubwubatsi birimo sima n’irangi mu modoka itwara indembe ‘Ambulance’.

Ni ubutumwa yatambukije mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa, bagatanga amakuru.”

Yakomeje avuga ko amakuru yamenyekanye kandi ko ababikoze bahanwe.

Ati: “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe.”

Amashusho y’Ambulance irimo ipakirwa sima, yagaragajwe n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, aho yavuze ko yayahawe n’umuntu wayifashe.

Uwo muntu yabwiye uyu munyamakuru ati: “Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance.”

Hari amakuru avuga ko ambulance yari ipakiye sima yo kwifashisha gusana Ikigo Nderabuzima cya Save giherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yahamirije Imvaho Nshya ko uwapakiye sima muri Ambulance arimo gukurikiranwa, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko gutwara ibikoresho by’ubwubatsi mu modoka yagenewe gutwara indembe, bitamenyerewe mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko bitemewe gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire November 26, 2024 November 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?