Abahahira n’abacururiza mu isoko rya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, cyane mu gice cy’ibiribwa n’imbuto, bavuga ko babangamirwa n’imvura ndetse n’izuba mu gihe bari muri iri soko bakaba basaba inzego bireba kububakira isoko , kugira ngo bakorere ahantu hafite isuku.
Musanabera Maire Louise, ni umwe mu bacuruza imbuto muri iri soko yavuze ko bafite ikibazo kidashobora kubarindira ubuzima indwara zinyuranye kubera gukorera hasi no kunyagirwa .
Yagize ati: “Nawe urabyibonera ko inanasi ziri hasi twabuze uko tubigenza ngo tube twacururiza ahantu heza, izi mbuto urabona ko zirimo kunyagirwa ibyondo abaguzi banagaho biba bivuye mu nsi y’ibirenge byabo urumva ntihaburamo inzoka, ubu rero twifuza ko baduha isoko rijyanye n’igihe kuko natwe ntibabura kudusoresha buri munsi, rwose ubu twarumiwe dukeneye ubuvugizi kugira ngo twirinde indwara”.
Bizimungu Emmanuel nawe ni umucuruzi w’imbuto yagize ati: “Hano ubuzima mu bihe byose mu isoko biratugora, mu mvura biba ibindi bindi udafite umutaka ntakora kuko bimusaba kujya kwikinga ahantu, haba ubwo tugenda rero tugasiga ibicuruzwa byacu rimwe tugasanga ba mayibobo bigabije imbuto zacu, mu gihe cy’izuba nabwo usanga imbuto zitakaza ubuziranenge, imineke yarahindanye kubera ivumbi, izuba rituma imineke itema, ni ikibazo gikomeye nawe urihera amaso urabona ko nawe urimo kuvogera ibyondo, ndasaba ubuyobozi ko bwazasura iri soko mu bihe nk’ibi by’imvura bakareba ubuzima bubi tubayemo hano mu isoko”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno bwo butangaza ko iki kibazo bukizi ko iri soko bagiye kuzaryegurira abikorera kuri ubu ngo harimo gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abashoramari bishyire hamwe baryubake.
Yagize ati: “Ikibazo kuri ubu turakizi kandi kirimo gushakirwa igisubizo, turimo turaganira na PSF Kirehe kugira ngo bagure imigabane muri Nyakarambi Modern Market, ikindi turimo kubashakamo ni ukugira ngo tube twabafasha kwagura ubutaka kuko ubuhari ni ubwa Leta tuzabakorera ubuvugizi mu minsi mike nko mu gihe cy’amezi 6 imirimo yo kubaka iri soko izaba yatangiye”.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iri soko rya Nyakarambi izatangira mu 2024, aha Ubuyobozi bukaba busaba abaturage gukomeza kwihangana.