Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kirehe: Bategereje isoko rya Nyakarambi rya miliyari 5 Frw baraheba
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Kirehe: Bategereje isoko rya Nyakarambi rya miliyari 5 Frw baraheba

igire
igire Yanditswe August 22, 2024
Share
SHARE
Image

Abacururiza mu Isoko rya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe bavuga ko bamaze umwaka wose bijejwe kubakirwa isoko rya kijyambere rya Nyakarambi mu gihe cya vuba, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Iryo soko bijejwe riteganywirizwa kubakwa na miliyari zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda, aho igishushanyo mbonera cyamaze gushyirwa hanze kigaragaza ko rizaba ryubatswe ku buso bwa meterokare 5 870 inyubako yaryo ikazaba igeretse kabiri ifite ibyumba 195 byo gucururizamo na metero kare 1000 zizatunganywaho aho gucururiza ku bisima.

Abacuruzi n’abarema isoko rya Nyakarambi risanzwe, bavuga ko umwaka ushize bamurikiwe igishushanyo mbonera kuko cyamuritwe ku ya 4 Ukwakira 2023 bizezwa ko imirimo yo kubakwa ihita itangira mu gihe cya vuba.

Bavuga ibi kuko bahura n’ibihombo biterwa no kuba abenshi bacururiza hasi mu kibuga, bagasaba ko bakubakirwa isoko mu buryo bwihuse kugira ngo ibihombo bahura na byo bigabanyuke ndetse baniteze imbere.

Ingabire Gisele ati: “Umwaka ugiye gushira batubwiye ko igishushanyo mbonera cy’isoko cyemejwe kandi ni cyo ngo cyaburaga, ubundi imirimo yo kubaka igatangira. Nibaza igihe imirimo izatangirira kuko gucururiza hasi mu kibuga kandi hari itaka birarambiranye.”

Mutoni Sarah yunzemo ati: “Ndibuka ko twabwiwe ko mu mpera za 2023 twari twabwiwe ko imirimo yo kubaka isoko igiye gutangira ariko bigeze magingo aya itaratangira. Ubu nibaza impamvu itaratangira kandi umwaka ugiye gushira abayobozi b’akarere babitangaje.”

Umwaka urashize bijejwe ko iri soko rigiye gutangira kubakwa

Rukundo Theophile nawe ati: “Dukeneye ahantu dukorera twisanzuye kandi heza kuko aho dukorera ni mu itaka ku buryo bidutera ibihombo. Umukiriya ntiyagura umwenda cyangwa inkweto zanduye kuko biba bisa nabi bitewe n’ivumbi cyangwa ibyondo.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko imirimo igiye gutangira mu mpera z’uyu mwaka.

Yagize ati: “Hasanzwe hari igice cyubatse ariko kandi hari n’ahandi hadasakaye ariko ku bufatanye na PSF twakoze umushinga wo kubaka isoko kandi ugeze ku cyiciro cyo kuba watangira. Hamwe n’abikorera twatangiye kwegeranya amafaranga ajyanye n’ibikorwa bizubakwa kandi hari n’ibindi bikorwa bafatanyije n’akarere yo kubona ikibanza ari cyo gice cy’isoko ryari risanzweho. Twabamara impungenge ko mu gihe cya vuba imirimo iraba yatangiye kandi turateganya ko uyu mwaka turimo 2024 imirimo y’ibanze yatangira.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Kirehe Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko hari amafaranga amaze kuboneka kandi ko n’aho isoko rizubakwa hahari.

Ati: “Twakoze inama zitandukanye turi kumwe n’ubuyobozi n’abacuruzi noneho tuza kwemererwa n’akarere kaduha ikibanza. Twakoze ubukangurambaga mu bandi bacuruzi bo mu karere bose kugira ngo babashe kubimenya kandi bagure imigabane. Abacuruzi bemeje ko tuzubaka inyubako ifite agaciro itari munsi ya miliyari eshanu ariko tumaze kubona amafaranga agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni ijana kandi twifuza ko uyu mwaka ushira twatangiye imirimo kubaka.”

Yakomeje avuga ko bakiri muri gahunda yo kwishyura abantu ku buryo muri aya mezi ya vuba bazaba bamaze gutanga ingurane hagakurikiraho kubaka iri soko rya kijyambere ryitezweho kuzana impinduka zikomeye mu Karere ka Kirehe gahana imbibe na Tanzania.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire August 23, 2024 August 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?