Impuguke mu by’indwara zo mu mutwe zivuga ko umuntu ashobora kugira ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, ariko ntabimenye bitewe no kutagira ubumenyi buhagije ku byerekeranye n’izo ndwara.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya kirehe mukarere ka Kirehe kubufatanye na Partners in health bakomeje ubukangurambaga bugamije ku kwita k’umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe mu murenge wa Nyamugali ho muri aka karere, maze busaba abatuye uyu murenge kwita kubuzima bwo mu mutwe kandi bagaha agaciro n’abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko nabo ari abantu kandi bakwiye kwitabwaho.
Bamwe mubatuye mu murenge wa Nyamugali mukarere ka Kirehe, baravuga ko hakwiye kubaho ubukangurambaga bugamije kwigisha abantu uko bakwiye kwitwara mugihe bahuye, cyangwa se babana n’abafite uburwayi bwo mu mutwe ngo kubera ko hakigaragara ko hari abadaha agaciro abafite ubu burwayi.
Bati” Haracyari abantu bamwe na bamwe badaha agaciro n’umwanya abafite uburwayi bwo mu mutwe bitwaje ko ari ntacyo bashoboye kandi bakwigeza, nyamara iyo urebye usanga nabo bafite ubuzima nk’ubwabandi, barumva, barakora kandi twese duhumeka kimwe, rero turasaba ubuyobozi bubishinzwe ko bwakomeza kujya bushyiraho ubukangurambaga bugamije gutuma abantu bumva neza ko kwita kubuzima bwo mu mutwe ari ngombwa ariko kandi bikanajyana no kwita no guha agaciro abafite uburwayi bwo mu mutwe”
Umwe mubabyeyi wo muri uyu murenge wa Nyamugali yabwiye umunyamakuru wa IGIRE.rw, “ati njye ubwanjye mfite umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe, ibi ngo ntabwo bimubuza kumwitaho no kumuha agaciro kuko iyo urebye usanga ufite uburwayi bwo mu mutwe ashobora kuvurwa agakira kandi akabana n’abandi neza bakanafatanya mubikorwa by’iterambere, abonera ho rero gusaba abantu bose na cyane ababyeyi ko bakwiye gufata abafite uburwayi bwo mu mutwe neza dore umwana wese ari nkundi”.
MULINDABIGWI Augustin umuyobozi ushinzwe porogaramu yo kwita ku ubuzima bwo mu mutwe muri partners in health avuga ko ubu ari ubufasha bukomeza gukorwa bafatanije n’ibitaro bya Kirehe, ndetse yewe bikanakorwa no muturere dutatu basanzwe bakorana natwo.
Ati” dutanga ubufasha no gusubiza abantu mubuzima busanzwe, akenshi bigaragara ko imiryango imwe nimwe yikuraho abantu babo ngo ni uko bahuye cyangwa se bafite uburwayi bwo mu mutwe, nyamara siko byagakwiye kugenda, twebe rero nka Parteners icyo dukora ni ukumvisha abantu ko badakwiye guha akato,guheza, guca, no kwima amatwi, abafite uburwayi bwo mu mutwe, ahubwo bakwiye kumva neza, ko bagomba kubitaho, ariko na cyane guhabwa inyigisho zerekana ko, kandi zikanumvisha uburyo ki ufite uburwayi bwo mu mutwe nawe akwiye guhabwa agaciro kandi ntahezwe muri Sosiyete. Kubijyanye no kuba Parteners ikorana n’uturere dutatu hirya no hino mu gihugu, uyu muyobozi yashimangiye ko hari imikoranire myiza kandi itanga umusaruro, muri macye muri utwo turere turebye dusanga dukoresha amafaranga ahwanye na miliyoni magana atatu y’u rwanda, ni ukuvuga ko buri karere tugaha miliyoni 100 buri mwaka”
Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe DR MUNYEMANA Jean Claude, avuga ko mubitaro bya kirehe hari abashinzwe gukurikirana uko ubuzima bwo mu mutwe mubyiciro bitandukanye,ibi bikaba bizatanga umusaruro.
Ati” ibigo btyose dukorana nabyo bifite umuntu ushinzwe kwita kundwara zo mu mutwe, hari imikoranire myiza kandi itanga umusaruro, mukeree ka Kirehe ubundi twakira abarwayi bafata imiti barenga ibihumbi bibiri na magana abiri mukwezi kumwe, mumezi arindwi iyo tubaze neza, dusanga twarakiriye abagera mu ibihumbi cumi na birindwi, gusa mubantu twanditse mubitabo dufite abrwayi bagera mubihumbi bibiri birengaho bitabwaho mubigo nderabuzima bitandukanye,ubundi ubushakashatsi bugaragaza ko, ibiganiro bivura kandi bikiza, niyo mpamvu rero tunashyira imbaraga mukuganiriza, abantu kugira ngo bumve ko badakwiye gucika intege cyangwa ngo birare, ibitaro bya kirehe dukorana n’ibigo nderabuzima bitandukanye, rero ibitera kugira uburwayi bwo mu mutwe bituruka kumpamvu zimwe na zimwe zitazwi, amakimbirane yo mu muryango, kwiheba, ndetse igikomeye cyane ni ibikomere bikomeye bituruka kumateka akomeye u rwanda rwanyuzemo yo mu 1994 biturutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi,ningombwa rero ko umuntu wese ko akwiye kumva no gufata uburwayi bwo mu mutwe nk’ubundi burwayi bwose, kuko iyo bwitaweho, bigira ingaruka nziza mumibereho ya abantu ya buri munsi.
Mubindi bishobora gutuma umuntu yagira uburwayi bwo mu mutwe harimo nko kuba imbata y’ibiyobyabwenge kuko nko Mu gihe umuntu asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, agakoresha ibiyobyabwenge, ibibazo birushaho kuba urusobe, ndetse amaherezo umuntu akaba yagira indwara zikomeye zirimo, gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe no guta umutwe.
Izindi mpamvu zitera uburwayi bwo mu mutwe zirimo kunywa inzoga nyinshi, kumva unejejwe n’uko abandi bababaye, umuntu uhora arakariye abandi kandi ntacyo bapfa, no gukunda kuvuga cyane ku rugero rwo hejuru ndetse no guceceka cyane bijyanye no kwigunga.
- DORE IBIMENYETSO BY’INGENZI BY’UBURWAYI BWO MU MUTWE
1.1 Bimwe mu bimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe
Imihindukire:
- Mu myitwarire n’imyifatire
- Mu mivugire
- Mu mitekerereze
- No mu mibanire ye n’abandi
1.2 Ibishobora gutera indwara zo mu mutwe
- Ibibazo by’imitekerereze,
- Ibibazo by’imibereho y’ubuzima rusange (ubukene, intambara,
ubuhunzi, n’ibindi).
- Impinduka mu mibereho y’umuntu (gupfusha, kubura ibyawe wakundaga
cyane, Ibiza nk’umutingito, imyuzure, jenocide n’ibindi)
- Uruhererekane rwo mu muryango,
- Imiterere y’imisemburo y’ubwonko
- Ubundi burwayi bw’umubiri
1.3 Zimwe mu ndwara zo mu mutwe zikunze kugaragara
1.3.1 Indwara ituma umuntu asa naho yibereye mw’isi ye
Umurwayi ufite iyi ndwara arangwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira:
- Gusa n’aho nta busabane agirana n’abandi agahora ameze
nk’uri mw’ isi ye rimwe na rimwe yigunze
- Imitekerereze ye iba ari ihame rye
- Akunze kumva amajwi abandi batunva, kubona amashusho abandi
batabona
- Agakora ibintu biterekeranye
- Imyambarire ye irangwa n’umwanda kandi ikaba iterekeranye
- Akenshi agenda nta gahunda hakavamo gutorongera
- Bakunze kurya ibyatsi, imyanda, n’ibindi byose biboneye
- Abafite ubwo burwayi bakunze kuboneka ku mihanda, mu nsegero, mu
masoko n’ahandi hateraniye abantu benshi