Mu bice by’igishanga cya Cyunuzi gikora ku bice by’uturere twa Ngoma na Kirehe hagiye gutunganywa ubuso busaga hegitari 153 zizahingwamo umuceri, zikaba zitezweho kongera ingano y’umusaruro wabonekaga muri utwo turere no kongera abahinzi bahinga umuceri.
Ni mu gihe Ubuyobozi bwa Koperative y’abahinzi b’umuceri ya COOPRIKI_Cyunuzi ifite icyicaro mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe ikaba igizwe n’abahinzi basaga 3,000 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe bugaragaza ko mu mbogamizi bari bafite harimo n’iz’igice cy’igishanga kiri hagati y’utwo turere twombi kidatunganyije; kandi kibaye gitunganyijwe cyabyaza umusaruro.
Perezida wa Koperative COOPRIKI-Cyunuzi, Harerimana Evariste yagize ati: “Dusanzwe tweza toni ziri hagati ya 2800 na 3000 ku gihembwe kimwe cy’ihinga, ariko ikindi gice cy’igishanga kibaye gitunganyije ubuso bwaba bwiyongereye n’umusaruro waboneka waba ari mwinshi.”
Mu gihe izi hegitari 150 zaba zimaze gutunganywa zazamura ingano y’umusaruro uboneka muri aka Karere buri gihembwe; kuko iyi Koperative ya COOPRIKI-Cyunuzi igeze ku rwego rwo kweza umusaruro uri ku kigereranyo cya toni eshanu kuri hegitari imwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko mu rwego rwo kongera umusaruro w’umuceri hagiye gutunganywa hegitari 153.
Ati: “Hagiye kongerwa ubuso buhingwaho umuceri bugera kuri hegitari 153, kuko ubusabwe bw’abahinzi bo muri COOPRIKI_Cyunuzi bw’uko batunganyirizwa igishanga bwarumviswe, RAB iherutse kutwemerera ko izo hegitari z’ibishanga zigomba gutunganywa zigahingwaho umuceri; bivuze ko bwa buso bwa hegitari 490 bari basanzwe bahingaho nka COOPRIKI-Cyunuzi bugiye kwiyongera cyane. Izo hegitari zindi rero rero zizazamura ingano y’umuceri ujyanwa ku ruganda.”
Mu gihe ubu buso bwa hegitari 153 bwaba bumaze gutunganywa, byazanakemura ikibazo cyo kubura umusaruro mu ruganda rutunganya umuceri rwa ‘Kirehe Rice’ ruherereye mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabigega; kuko ubuyobozi bwarwo bugaragaza ko hari bafite ubushobozi bwo gutonora nibura umuceri ungana na toni 4,500 ku gihembwe, gusa bakagaragaza ko bakira toni 3,500, kandi hari igihe bamara amezi agera kuri abiri badakora bategereje ko umuceri wo mu kindi gihembwe wera.
Mu Karere ka Kirehe ubuso buhingwaho umuceri kugeza ubu ni hegitari zisaga 800. Muri aka karere hari uruganda rutunganya umuceri rwa “Kirehe Rice” rugura rukanatunganya umusaruro w’umuceri wera mu Karere kose ka Kirehe.