Ni igikorwa cyakozwe mumvura nyinshi ariko itaciye intege abari bakitabiriye, aho Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushikiri mukarere ka Kirehe kubufatanye na Kigasari coffe company Ltd bworoje abanyamuryango ba Mugina coffee washing station amatungo magufi agizwe n’ihene, muri gahunda yo kwikura mubukene ndetse no kurushaho gutanga umusaruro wa kawa uhagije, ubuyobozi bw’umurenge bwizeje ubufatanye aba bahinzi bunabasa kwita kumatungo bahawe.
Mukanyamuneza kenshi abanyamuryango bakaba n’abahinzi ba Kawa bibumbiye muri koperative ya Mugina coffe Washing station mu murenge wa mushikiri, baravuga ko banejejwe n’amatungo magufi bahawe, dore ko aje mugihe gikwiye kandi akaba agiye kwihutisha umusaruro babonaga wa kawa binyuze mukubona ifumbire.
Bati” twishimiye kuba duhawe amatungo magufi kuko aje tuyakeneye kandi rwose umusaruro wacu wa Kawa uzarushaho kwiyongera binyuze mukubona ifumbire, ubundi nibyo twajyaga tweza kandi tukabona inyungu maze tugasagurira n’amasoko mpuzamahanga, uyu munsi wa none rero urwego tumaze kugeraho rurashimishije kandi dukomeje gukataza mu buhinzi uko bwije n’uko bucyeye, ntabwo tujya ducika intege,ntanubwo bizigera bibaho,turashimira ubuyobozi bwacu bukomeje kutuba hafi mubikorwa byacu by’ubuhinzi natwe uko iminsi ikomeza kugenda niko tuzakomeza kurushaho gutanga umusaruro uhagije mubuhinzi bwacu bwa kawa kuburyo koperative yacu ikomeza gukataza mu Rwanda arina ko iba intangarugero”.
NTAZINDA Ignace umuyobozi wa Kigasari coffee company Ltd avuga ko uruganda rwabo rumaze kugera ku iterambere rigaragarira buri wese, arinaho havuye uku koroza abanyamuryango,akaba yabasabye kuyitaho neza.
Ati” twatanze ihene 92 tuziha abahinzi bakoreye ikawa neza, ariko ni igitekerezo cyavuye kumukiriya wacu waguze kawa afata icyemezo cy’uko yaha agahimbaza musyi abahinzi, ibyo twabiganiriyeho twembi, abahinzi bafite amatsinda bahuriyemo, rero twarabegereye turaganira, maze abayobozi bayo matsinda, bagirana ibiganiro n’abahinzi bemeza ko twabaha amatungo magufi,Kigasari ni kampani ifite inganda 5 mugihugu hose murizo hakaba harimo uruganda rwa Mugina coffee rubarizwa mu kagali ka Rwanyamuhanga mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe,birumvikana iterambere rirahari mpereye kuruganda kuko umusaruro rwabonye 2020 wazamutse kugera none, uyu munsi abahinzi babasha kwirihira Mituweli ndetse no kucyemura ibindi bibazo byabo bitandukanye, ubu uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 800 z’ibitumbwe bya Kawa, gusa biracyari hasi ibi rero birajyana no kongerera abahinzi imbuto zihagije kugira ngo umusaruro ubashe kwiyongera, mu mwaka dutunganya toni 450 z’ibitumbwe”.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mushikiri MUDAHARANA Diedonne wari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge yizeje aba bahinzi ko bazababa hafi ariko nabo basabwa gukorana neza n’umufatanyabikorwa.
Ati”twishimiye cyane ibikorwa bimaze kugerwaho dufatanije n’umufatanyabikorwa wacu,mu izina ry’ubuyobozi bw’umurenge bantumye ngo mbashimire kandi ngo mkjomeze mugire umuhate m’ubuhinzi bwanyu bwa Kawa, icyo tubasaba ni ukwita kuri aya matungo muhawe kandi mukarushaho gukomeza gushyira imbaraga m’ubuhinzi bwa Kawa, mwarabibonaga ko aho uruganda ruri hari hakikijwe n’ishyamba nyamara ubu mwese murabona ko hari ibimaze kugerwaho, kugira ngo rero umusaruro wa Kawa ugerweho bisaba ko habaho izindi mbaraga z’inganda rero tuzakomeza gukorana bya hafi no mubikorwa byo gutubura Kawa, kubijyanye no kuzamura igihingwa cya Kawa tubari hafi no gufatanya namwe kuko ariko kazi dushinzwe, rero namwe nk’abahinzi ba Rwanyamuhanga mukwiye gufasha umufatanyabikrwa kugira ngo habeho gutunganya Kawa nyinshi, n’ubwo tutarahaza uruganda muburyo buhagije, aya ni amahirwe dufite nk’abahinzi ba Rwanyamuhanga, icyo ni ikintu tugomba kwitaho”
Amatsinda 14 niyo abarizwa mu murenge wa mushikiri muri koperative ya Mugina coffee washing station,Kwikubitiro abahinzi 92 nibo bahawe ihane mubahinzi 574 ariko iki gikorwa kikaba kizakomeza no kubandi bahinzi basigaye batarorozwa