Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere turindwi tugize intara y’iburasirazuba, gaherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bw’igihugu cy’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu mujyi wa Kigali, kakaba gahana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya umugezi w’Akagera niwo ukoze umupaka hagati y’u Rwanda na Tanzaniya mu burasirazuba. Akarere ka Kirehe gafite imirenge 12 utugari 60 imidugudu 612 ubuso bwako bungana na 1,118.5 (km2).
Akarere ka Kirehe kandi gafite ibyiza nyaburanga bigatatse udapfa gusanga ahandi harimo: ibitare bya Nyarubuye biherereye mu murenge wa Nyarubuye bibereye amaso ubihagazeho aba yitegeye ibiyaga bya Cyambwe na Mpanga, ishyamba rinini cyane kandi ryiza ribereye ijisho usanga mu murenge wa Nasho mu kagari ka Ntaruka mu mudugudu wa Kabusunzu ku musozi bakunda kwita Rwarukunkumukwa, ibiyaga bya Nasho na Mpanga, ibyanya bihuje byuhirwa(irrigation) bya Mpanga, Nasho na Mahama, umusozi wa Nyamurindira, udusozi twa bwiza budashira irora, amahoteri n’ibindi….
Kirehe ubundi iyo witegereje usanga igice kinini kigizwe n’imisozi miremire cyane ko ariho ubona ubwiza bwayo kuko n’imisozi myiza cyane utahaga kureba kubera ubwiza bwayo n’ukuntu itangaje uburebure bwayo, amashyamba meza arimo ibiti bitangaje mbese umuntu wese ubibonye bwa mbere atangazwa nabyo, umusozi wa Nyamurindira uherereye mu murenge wa Mushikiri ufite ubutumburuke bwa metero 1,898 iyo uhagaze kuri uyu musozi uba ureba neza ikiyaga cya Cyambwe n’ikirwa cya Marenga ndetse n’icyanya cyuhirwa cya Nasho(irrigation skim) byose bikaba byiza kubireba.
Kirehe ni akarere keza cyane abaturage bagatuye bishimira uburyo ubuyobozi bwabo bubitaho, bamwe mu baturage batujwe mu midugudu y’ikitegerezo banezezwa nu buryo bahurijwe hamwe mu kororera mu bikumba, ubworozi bwabo bikaba byaratumye n’abatari bafite ubumenyi kubijyanye n’ubworozi bunguka ubundi bumenyi kubera uko gukorera hamwe.
Nsabimana Buregeya Desire ushinzwe ishoramari n’ubukerarugendo mu karere ka Kirehe yagize ati”Ubukerarugendo dushaka kubwagura kuburyo tuzajya dushobora kwakira umubare munini kuko dufite ahantu hanini ho kubukorera kandi habereye ubukerarugendo”.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe RANGIRA Bruno arasaba abaturage kwitwararika barinda ibyo byiza nyaburanga bigize akarere kabo kuko nabo bibafitiye akamaro ndetse banakumira uwari we wese ugerageza kubihungabanya kuko biri mu bikurura ba mukerarugendo baza muri aka karere.
AMAFOTO