Leta y’u Rwanda yavuze ko ibiganiro byagombaga guhuza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na João Lourenço wa Angola ku mutekano wa Kongo, byasibijwe n’ikibazo Kongo itaravana mu nzira.
Uyu munsi, Kagame na Tshisekedi bari bategerejwe i Luanda kugira ngo baganire ku myanzuro yafashwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi ejo hashize, ariko ibiganiro byasubitswe ku munota wa nyuma.
Itangazo Leta y’u Rwanda yatanze mu kanya gashize, ryavuze ko isubikwa ry’iyi nama ryaturutse ku bibazo bikomeye bitacyemutse.
Riragira riti” mu biganiro byahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi kuwa 14 Ukuboza 2024 nta mwanzuro wumvikanyweho n’ibihugu byombi wafashwe ku biganiro by’imbonankubone bikenewe hagati ya Kongo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 kugira ngo haboneke igisubizo cya politiki ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Kongo.”
Ikindi kiyongera kuri ibi, u Rwanda rwavuze ko, ubutegetsi bwa Kongo, cyane cyane Tshisekedi butigeze buhinduka ku kijyanye n’imvugo baherutse kubwira amahanga ko bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda buriho.
Kuri ibyo kandi, hiyongeraho kuba Kongo igikoresha imitwe y’iterabwoba n’indi ikora ibyaha byo kwica inzirakarengane, nka FDLR, Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi, n’abacanshuro b’i Burayi, bose bakarwanira hamwe n’igisirikare cya Kongo, bagakora ibyaha byibasira abaturage, harimo n’abanyarwanda.
Iri tangazo ryagize riti “Isubikwa ry’ibi biganiro bya none riraha umwanya Kongo kugira ngo bashobore gutegura ibiganiro bazagirana na M23 nk’uko byasabwe n’umuhuza João Lourenço bikazahagarikirwa na Uhuru Kenyatta nk’umuhuza.”
U Rwanda ruvuga ko hari ibyo Kongo ishobora, ndetse igomba gukora ubwayo aho kugira ngo ikomeze kugira u Rwanda urwitwazo rwo kuba ntacyo ikora ku bibazo biyireba.
Icyakora u Rwanda ruravuga ko rwiteguye kwitabira inama iyo ari yo yose yashyiraho inzira ifatika yo gukemura ibi bibazo bitaravanwa mu nzira ku buryo bwa burundu.